Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

The Rock ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba filimi binjiza menshi ku Isi

Umukinnyi wa filimi Dwayne Johnson uzwi ku izina rya The Rock, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ni we waje ayoboye urutonde ngarukamwaka rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes rw’abakinnyi ba flime binjije agatubutse mu mwaka wa 2016,aho bigaragara ko yinjije miliyoni 64 z’Amadolari ya Amerika.

Uyu mugabo wamenyakanye cyane mu mukino wo gukirana (catch/WWE) yakubye inshuro zirenga ebyiri amafaranga yinjizaga mu mwaka ushize cyane cyane kubera uruhare muri filimi yakunzwe cyane yiswe ‘Fast and Furious’ ndetse na ‘San Andreas’.

Mu mwaka wa 2014, The Rock yari ku mwanya wa kabiri none yakuyeho uwakinnye filime yitwa ‘Iron Man’, ari we Robert Downey Jr wari umaze imyaka itatu ayoboye uru rutonde.

Ikinyamakuru The Guardian kivuga ariko ko hagaragaye ubusumbane bukabije muri aba bakinnyi ugendeye ku bitsina kuko abagabo umunani bose babonye ari hejuru ya miliyoni 20 z’amadolari mu gihe abagore bane gusa ari bo babashije kubona ako kayabo.

Abagabo 10 binjije menshi kurusha abandi mu 2016 i Hollywood

1. Dwayne Johnson – $64.5
2. Jackie Chan – $61
3. Matt Damon – $55
4. Tom Cruise – $53
5. Johnny Depp – $48
6. Ben Affleck – $43
7. Vin Diesel – $35
8. Shah Rukh Khan – $33
8.Robert Downey Jr– $33
10. Akshay Kumar – $31.5

Abagore 10 binjije menshi kurusha abandi mu 2016 i Hollywood
1. Jennifer Lawrence– $46
2. Melissa McCarthy – $33
3. Scarlett Johnsson – $25
4. Jennifer Aniston – $21
5. Fan Bingbing – $17
6. Charlize Theron – $16.5
7. Amy Adams – $13.5
8. Julia Roberts – $12
9. Mila Kunis – $11
10. Deepika Padukone – $10

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

McRae - 12/09/2016 saa 03:28

The Rock ''Bring It''
Kanda hano umusubize

karisa - 6/09/2016 saa 15:21

Uwizera Imana akubaha Imana agakora ibyo gukiranuka uwo Imana iramwemera.Mwuka wera agusobanurire.Inyota y'ifranga ishobora kwica ubuzima
Kanda hano umusubize

Nathan - 30/08/2016 saa 01:57

Ntabwo Adam na Eva bigeze babaho.iyo ni story yahimbwe nu witwa Augustine ku gihe cya baaroma.Icyo dukeneye ni uguha ubuzima bwacu agaciro.kumenya imana nibwo bwenge kuva mu byaha ni ukujijuka.Ntabwo story zo muri bible zose ari ukuri harimo ni bihimbano byinshi.twahinduye ibihimbano byu mwuka.ariko muri bible harimo ubwenge.ariko na none amafranga ,gukunda icyubahiro,kwishyira hejuru,kwikakaza nibyo byatubase abantu babaye imbata zibyisi muri make turi imbata za mafranga.Hakenewe kwisobanukirwa mu buryo bw mwuka.
Kanda hano umusubize

GAHIRE Cosma - 27/08/2016 saa 09:51

AMAFRANGA.Always amafranga.Nta kindi dushaka nk'amafranga.Uwiga,uhinga,ukora politics,ushaka ubutegetsi,uwiba,usambana,uroga,pastor,sheikh,etc...nta kindi bashaka uretse ifaranga.Kuli miliyari hafi 8 zituye isi,hafi ya bose,ubuzima nta kindi bivuze uretse ifaranga.Nibyo koko,tugomba gukora kugirango tubeho.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose batareba kure.Ntabwo imana yaturemye ngo turye,turongore,dukore,hanyuma twipfire nyuma y'imyaka 70 gusa.Ibi byo kurwara,gusaza no gupfa,byatewe na ADAMU (our most forefather) wasuzuguye imana.Iyo atayisuzugura,yari kubaho iteka mu ISI ya Paradizo.Byisomere muli Genesis 2:16,17.Impamvu rero dusaza kandi tugapfa,nuko twarazwe ADN ya ADAMU.Mumenye neza ko ku bantu bumvira imana bakayikorera,ntibibere mu byisi gusa,imana izabahemba kubaho iteka ryose muli Paradizo (Imigani 2:21,22).Naho abibera mu byisi gusa,izabica bose ku munsi w'imperuka wegereje.Bisome muli Yakobo 4:4 na Yeremiya 25:33.Amafranga rero,nubwo akiza abantu benshi,ntabwo ababuza kurwara no gupfa.Bapfa nk'abakene.Urugero,President w'Amerika witwaga Ronald Reagan yakinaga films nziza cyane kandi yali umukire.Ntabwo byamubujije kwicwa n' indwara ya ALZEIHMER.Iyo ataza kwibera mu byisi gusa,yali kuzazuka ku munsi wa nyuma akaba muli Paradizo (Yohana 6:40).Ikindi kandi,yishe abantu benshi igihe yali PREZIDA (muli Grenada,Libya,etc...).Aho kwibwira ko ubuzima ali IFARANGA gusa,nimwige Bible kugirango mukorere imana,mujye mu mihanda mubwirize.Soma uko YESU abisaba Abakristu nyakuri muli Matayo 6:33,Yohana 14:12 na Matayo 24:14.Uwanga kumvira ibi YESU yadusabye,iyo apfuye aba atazazuka.Ntimukishinge biliya abanyamadini bababwira ngo iyo mupfuye muba mwitabye imana.Siko Bible ivuga.Soma Umubwiriza/Ecclesiastes 3:19,20.Icya nabo bashyira imbere ni amafranga (icyacumi).Nyamara YESU yadusabye kujya mu mihanda tukabwiriza ku buntu (Matayo 10:8).Ahubwo tugakora n'intoki zacu tukitunga,nkuko PAWULO nawe yabigenzaga (Ibyakozwe 20:33).Mukore kugirango mubeho,ariko kandi mwige Bible,mujye mu mihanda mubwirize ku buntu nkuko YESU abidusaba.Mwigane baliya bantu mubona birirwa babwiriza mu mihanda ya Kigali no ku isi hose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X