Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ubuzima bwa Kanye West bukomeje kugerwa ku mashyi

Nyuma y’uko Umuraperi Kanye West agize ikibazo cy’uburwayi butunguranye buherekejwe no kugira umujinya n’ibindi bibazo byo mu mutwe, kuri ubu amaze icyumweru mu bitaro mu Mujyi wa Los Angeles,ndetse abaganga bakaba batangaza ko ashobora kumara ikindi gihe kitaramenyekana yitabwaho akiri muri ibyo bitaro.

Kanye West yashyizwe mu bitaro nyuma y’uko yari yasubitse ibitaramo 21 byari bisigaye ngo asoze urugendo rw’ibyo yise ‘Saint Pablo Tour’. Uyu muraperi amaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center biri mu Mujyi wa Los Angeles aho yajyanywe tariki ya 21 Ugushyingo 2016.

TMZ yatangaje ko Kanye West yagombaga gusezererwa kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2016 ariko abaganga bamutegeka ko agomba kuhaguma mu gihe abamurwaje barimo Kim Kardashian n’umuryango we bari basabye ko ahabwa uruhushya akajya mu rugo gukurikiranwa n’abaganga be bwite.

Kanye West ngo yagize ikibazo cy’uburwayi bw’impurirane birimo kugira agahinda n’umubabaro udafite impamvu ndetse n’intekerezo ze ntizari ku murongo. Ni ubwa mbere uyu muraperi agize ubu burwayi gusa abaganga bijeje umuryango ko indi minsi agiye kumara mu bitaro azataha yasubiye ku murongo.

Mu bitaro bya UCLA Medical Center, Kanye West arwajwe n’umugore we Kim Kardashian umuhora iruhande. Asurwa n’abo mu muryango we ba hafi, nta bantu bo mu itangazamakuru bemerewe kumugeraho nubwo baba ari inshuti ze magara.

Kuwa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2016, Kanye West yasoje igitaramo yakoreye muri San Jose avuga ko atatoye ariko ngo iyo ajya gutora yari guhitamo Donald Trump.

Mu gitaramo yakoze kuwa Gatandatu muri Sacramento yasoje aririmbye indirimbo enye gusa hanyuma afata iminota icumi ya nyuma yibasira Beyonce, Jay Z, Hillary Clinton, Mark Zuckerberg, radio na MTV. Ibyo Kanye yakoze mu mpera z’icyumweru gishize bimaze iminsi byarateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

Ibitaramo 21 yagombaga gukora asoza urugendo yise ‘Saint Pablo Tour’ yabihagaritse ndetse ngo abari baraguze amatike bagiye gusubizwa amafaranga yose batanze. Ibi bitaramo byari biteganyijwe kuzarangira kuwa 31 Ukuboza 2016, yagombaga kuzaririmba mu bihe bitandukanye i Dallas, Denver, Atlanta, Philadelphia, Detroit, Boston, New York City na Washington, D.C. n’ahandi hatandukanye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kim kara - 30/11/2016 saa 08:28

Uy mu type back Kardashians baramurangije pe... n'udukobwa tuturyarya by a hatari. buriya basmutamitse byarangiye. none se umuntu wasaze.....
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X