Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uganda: Abahanzi Radio na Weasel barahigishwa uruhindu


Abahanzi bakomoka muri Uganda bo mu itsinda rya GoodLyfe Radio na Weasel bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi bakekwaho gutuka bakanandagaza Jeff Kiwa

Urukiko rukuru rwa Makindye muri Uganda kuri uyu wa Gatanu rwasohoye impapuro zo guta muri yombi abaririmbyi Radio na Weasel bibumbiye mu itsinda Goodlyfe.

Aba bagabo bashinjwa gutuka no kwandagaza umuyobozi w’itsinda No Sleep, Jeff Kiwanuka (Kiwa).

Jeff Kiwa yashyikirije abo bahanzi babiri inkiko avuga ko ku wa 3 Kamena 2016 bashyize amashusho ku rukuta rwabo rwa Facebook bamwita umwicanyi kandi nta gihamya babifitiye.

Radio na Weasel ntibitabiriye iburanisha rya mbere ku wa kabiri ku ya 12 Nyakanga kuko bari bitabiriye igikorwa cya Coke Studio Africa, ariko bari bahagarariwe n’umwavoka wabo, wabwiye abacamanza ko abakiriya be bari mu mahanga.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda cya Chimpreports kivuga ko umucamanza Nakitende Juliet yongeye kubahamagaza kuri uyu wa Gatanu, ariko nabwo ntibaze kandi noneho bari muri Uganda.

Hahise hasohorwa inyandiko zo kubata muri yombi.
itsinda Goodlyf rizwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Pete Kidole riherutse gufatanya na Urban Boyz yo mu Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

korode - 17/07/2016 saa 09:13

ABOBARIBWI,NABANYAMAKOSA,ABISHINZE,BAKURIKIRANE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X