Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuhanzi Christina Grimmie yarashwe ahita apfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hasakaraga amakuru avuga ko Umuhanzi kazi Christina Grimmie yitabye Imana nyuma yo kuraswa urufaya rw’amasasu ari mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Orlando muri Leta ya Florida.

Christina Grimmie yarashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2016, ahagana saa yine n’iminota 30 ubwo yasinyiraga abafana be (autographs ). Yarashwe amasasu atanu n’umuntu utamenyekanye, yahise ajyanwa mu bitaro bya Orlando Regional Medical Center ari naho yapfiriye ahagana saa munani n’iminota 45 z’urukerera rwo kuri uyu wa 11 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi muri Orlando, Wanda Ford yatangarije E!News ko umuntu witwaje imbunda ebyiri utamenyekanye yaje asatira uyu muhanzi w’ imyaka 22 mu gihe yasinyiraga abafana be nk’ urwibutso rw’umuhuro bagiranye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu maze agahita amumishaho amasasu.

Yakomeje atangaza ko uyu mwicanyi na we yahise yirasa nyuma yo gufatwa mu maboko na musaza wa Grimmie.

Uyu muhanzika yarasiwe mu gitaramo yakoreye mu nzu y’imyidagaduro ya Plaza Live mu ijoro ryo kuwa Gatanu afatanyije n’ itsinda rya Before You Exit. Nta wundi wafashwe n’amasasu cyangwa ngo akomerekere muri ubu bwicanyi.

Umuvugizi wa Christina, Heather Weiss, yatangaje ko bashenguwe bikomeye n’urupfu rwe.

Yagize ati: "Tubabajwe no gutangaza inkuru y’ incamugongo ko Christina amaze gushiramo umwuka, Imana imwakire mu bayo. Yarasiwe mu gitaramo cyabereye muri Orlando,yahise ajyanwa kwa muganga ku bw’ amahirwe make aza kuhagwa.Tubasabye kuba hafi y’ umuryango we n’ inshuti ze muri iki gihe cy’agahinda no kumuherekeza."

Grimmie yahataniye irushanwa rya "The Voice" ryabaye ku nshuro ya Gatandatu mu mwaka wa 2014, icyo gihe yatahanye umwanya wa Gatatu. Yamenyekanye cyane kuri Youtube, aho yari afite abakunzi ibihumbi bakurikirana ibyo akora.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/06/2016 saa 23:26

niyigendere gusa narinkimukunze imana imuhe iruhuko ridashira kabone niyo yaba arimuma akomeye cyane imana Igira impuhwe zitagira umupaka umuryangowe wihangane twifatanyije namwe,,
Kanda hano umusubize

Adeline - 13/06/2016 saa 16:22

Wasanga yaramukundaga undi akamuter indobo bakaba bagiye guhurirayo bagaserebura ni danger ngo tipe nawe yimennye sha ntakundi nyine iruhuko ridashira.
Kanda hano umusubize

nsabiyimbona yanick - 12/06/2016 saa 11:08

birabaje cane kugo rupfu guwo muntu turahojeje umuryango wiwe kandi turateye ivyatsi abo bicanyi bakoze ubwo bubisha bubi imana imwakire
Kanda hano umusubize

man power - 11/06/2016 saa 21:48

Nukugya wambara antibare mugiye mugitaramo kuko ni Habari ya kufa poreni kwa musiba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X