Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuhanzi Clever J mu gususurutsa abanyarwanda mu gitaramo kizabera muri H-Zone

Nk’uko bisanzwe bizwi ko muri H-Zone Gikondo hahora ibirori ku bahagana kuri ubu ubuyobozi bwa M I G Ltd, bwazaniye abahagana umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Uganda, ari we Clever J, wamenyekanye mu ndirimbo ze nka ’Fanya Kazi’.

Uyu muhanzi kugeza kuri ubu yageze mu mujyi wa Kigali, aganira n’ikinyamakuru imirasire yatubwiye ko aje mu Rwanda yiteguye gususurutsa abakunzi ba muzika ye, aho yemeza ko yiteguye kwereka abanyarwanda ko ari umuhanzi ukomeye ndetse uzi muzika icyo ari cyo.

Aha kandi yavuze ko azi neza ko ubwo azaba ataramira abakunzi ba muzika kuri iki cyumweru muri H-Zone bazishima ngo kuko abafitiye udushya twinshi batigeze babona.

Yagize ati: "Ndashaka kwereka abantu ibikorwa, aho bazamenya ko ndi umuhanzi ufite ubunararibonye muri muzika."

JPEG - 16.8 kb
Clever J ngo yiteguye gususurutsa abanyarwanda kakahava

Uyu muhanzi akomeza avuga ko ari mu gihugu cy’u Rwanda aho azakora ibitaramo bigiye bitandukanye.

Clever J yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze Fanya Kazi, Ensi Yaleeta, I Love You Mama n’izindi zitandukanye.

Iki igtaramo kizabera muri H-Zone, biteganyijwe ko kizaba kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2016, ubuyobozi bwa M I G Ltd bukaba butumiye buri wese kuza gutaramana n’uyu muhanzi dore ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukuza yitwaje ayo kwishyura icyo kwica akanyota.

Kanda hano urebe indirimbo Fanya Kazi ya Clever J

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X