Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuhanzi Davido ageze aharindimuka

David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga, Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria kuri ubu ntameranye neza n’inzu itunganya umuziki ya sony music asanzwe akoreramo umuziki we kuva muri Mutarama uyu mwaka, kubera kudasohora indirimbo ze.

Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanzenze Sony Music agira ati: " Sony iri kunyicira umuziki, ibi mbivuze cyane nsakuza buri wese abyumve kuko kuba ntandirimbo zanjye muri kubona si ikosa ryanjye."

Davido yasinye amasezerano yo gukorana n’iyi nzu ya Sony Music muri Mutarama uyu mwaka ubwo yari amaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruhando mpuzamahanga.

Gusa kuva yagera muri iyi lebel nta ndirimbo n’imwe irajya hanze ibintu Davido avugako bituma abafana bamara igihe kirekire kingana gitya baziko afite imikorere mishya ariko ntagikorwa.

Muri Nyakanga ni bwo yakoranye indirimbo n’umunyamerika uba muri iyi lebel ya Sony Music witwa Tinashe indirimbo yitwa "How Long" ikaba yarakorewe amashusho muri Carfornia, gusa amafoto yayo ni yo yagiye hanze gusa ubwo bayamamazaga.

JPEG - 156.6 kb
Davido asinya amasezerano muri Sony Music

Muri iki cyumweru dushoje ni bwo hari hateganyijwe ko iyi ndirimbo ijya hanze ariko byaje guhurira ku murari ubwo Davido yagaragazaga uku kwinuba kwe. Kugeza ubu nta cyo Sony Music iravuga kuri uku kwinubira imikorere yayo kwa Davido, ndetse abakorera muri iyi Lebel bakomeje kumwereka urukundo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Asangwe Amina - 22/09/2016 saa 15:08

Uyumuhanz Nda Mukunda Imana Izamufa Shamu Becou Iloveyou
Kanda hano umusubize

EUGENE - 12/09/2016 saa 08:47

NAREBANABI.ARAZIMA!
Kanda hano umusubize

ntambara - 11/09/2016 saa 22:39

ibyo biramureba yajyagahe ntagahora gahanze
Kanda hano umusubize

- 14/10/2016 saa 22:32

iryonisomo abonye nikokwisi bimera ntawunezeza rubanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X