Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umujyanama wa Dr Jose Chameleone yaraye mu nzu y’imbohe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kanama ni bwo Mutiima, umujyanama w’umuhanzi w’icyamamare wo mu gihugu cya Uganda Dr Jose Chameleone , yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano maze zikamujyana mu nzu y’imbohe azira kuba yarateguye igitaramo cy’uyu muhanzi Chameleone abereye umujyanama cyagombaga kubera ahitwa Gulu, nyamara ngo bikarangira abaye umubeshyi icyo gitaramo ntigikorwe.

Uyu mugabo Mutiima, ngo yateguye igitaramo abwira abantu batuye I Gulu ko umuhanzi Jose Chameleone azaza kubataramira maze ngo bamwe banishyura amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo maze birangira Chameleone atabataramiye.

Uyu Mutiima yaje kugirana ikibazo n’umwe mu bo itaramo ari we Ntinda, aho uyu Ntinda yamusabaga gusubiza amafaranga yose yahawe, cyangwa agahitamo kujya mu buroko ngo kuko igitaramo cyari cyarangiye umuhanzi we adataramiye abacyitabiriye bigatuma agira igihombo gikabije.

Ibi byatumye Ntinda yitabaza Police, maze ita muri yombi Mutiima, maze amara ijoro ryose mu buroko mbere y’uko inshuti ze zishyura amafaranga yari yakiriye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gilbert - 27/08/2016 saa 09:58

arashoboye
Kanda hano umusubize

- 13/09/2016 saa 14:58

Arikose dj ararwaye murebe ifoto.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X