Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunya Kenya wari kuzahatanira kuba Miss World yambuwe ikamba

Miss Roshanara Ebrahim, wabaye nyampinga w’igihugu cya Kenya umwaka ushize ndetse akaba yari kuzahagararira igihugu mu marushanwa ya Miss World 2016 , yambuwe ikamba rya nyampinga wa Kenya nyuma yo kugaragaraho imyifatire itajyanye n’indangagaciro z’umuco w’igihugu cye.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya,ngo Miss Roshanara w’imyaka 23, wegukanye ikamba rya nyampinga wa Kenya umwaka ushize ndetse akaba yaniteguraga kujya mu marushanwa yo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’isi uyu mwaka wa 2016, yambuwe iakamba rya Nyampinga wa Kenya kubera imyitwarire mibi.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo abashinzwe gutegura irushanwa rya Nyampiga muri Kenya n’ikigo bakorana gicuruza imitako y’ubwiza (Ashleys) bavuze ko Roshanara Ebrahim yakoze ibinyuranye n’ibyo yagombaga kugenderaho bagafata umwanzuro wo kumwambura ikamba.

Ashleys yagize iti: “Uhereye none tugendeye ku myanzuro yafashwe n’abategura Miss Kenya twmeje ko Roshanara yambuwe ikamba kubera ko bitewe n’imyitwarire ye itari myiza.”

Kugeza ubu ofisi ya Miss World Kenya, yavuze ko iza gutangaza Nyampinga uzaziba icyuho gisizwe na Roshanara Ebrahim mu minsi mike iri imbere.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X