Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuraperi 50Cent mu buroko azira imvugo nyandagazi

Umuraperi 5 Cent yafungiwe mu birwa bya St. Kitts and Nevis aryozwa gukoresha imvugo nyandagazi mu iserukiramuco ry’umuziki ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

BBC itangaza ko Curtis James Jackson (III 50 Cent) yafunzwe kuwa gatandatu tariki ya 25 Kamena 2016 nyuma yo gukoresha mu ruhame amagambo afatwa nk’umuziro muri iki gihugu.

Uyu muraperi yari umwe mu bahanzi bakomeye batumiwe mu iserukiramuco rya muzika St. Kitts Music Festival. Yavuze amagambo nyandagazi [iki kinyamakuru cyanze gushyira mu nyandiko], ubwo yaririmbaga indirimbo ye yakunzwe cyane mu myaka yo hambere yitwa P.I.M.P.

Yafunzwe kuwa Gatandatu tariki ya 25 Kamena arekurwa ku gicamunsi cyo ku Cyumweru ari nabwo yahise afata indege asubira iwabo.

Umuvugizi wa 50 Cent, Amanda Ruisi yabwiye US Today ko umuhanzi we yari yatumiwe nk’uwagombaga kuyobora iri serukiramuco gusa ahageze abariteguye bamusaba kuririmba arabyemera ari nabyo yakoresheje izi mvugo.

50 Cent umaze iminsi atangaje ko nta n’urumiya asigaranye kuri konti ye, yarekuwe amaze gucibwa ama-pound 18,000.

Yaciwe aka kayabo nyuma y’amezi make abwiye urukiko ko ahagaze nabi mu bukungu ubwo rwamusabaga kwishyura miliyoni eshatu z’ama-pound aryozwa sextape yashyize hanze atasabye uburenganzira umugore baryamanye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

p ghost - 14/10/2016 saa 20:48

Cent we jye ndakwemera.byumwihariko jye nkunda rap.ariko ngo 50cent Acuruza Intwaro
Kanda hano umusubize

p ghost - 14/10/2016 saa 20:45

Cent we jye ndakwemera.byumwihariko jye nkunda rap.ariko ngo 50cent Acuruza Intwaro
Kanda hano umusubize

p ghost - 14/10/2016 saa 20:44

Cent we jye ndakwemera.byumwihariko jye nkunda rap.ariko ngo 50cent Acuruza Intwaro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X