Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umuriro wongeye kwaka hagati ya Pallaso na Jeff Kiwanuka

Mayanja Pius uzwi nka Pallaso yongeye gufatana mu mashati n’uwo bahoze bafitanye ubumwe mu itsinda rya Team No Sleep, ari we Jeff Kiwanuka.

Pallaso murumuna wa Chameleone yagiranye ubushyamirane na Jeff Kiwanuka mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo aba bombi bahuriye mu kabari kitwa Casablanca. Jeff yashatse kwegera Dj ashaka kumubwira ngo acurange indirimbo z’abahanzi bo muri Team No Sleep, Pallaso aramwitambika maze afata flash Disc ye ayijugunya hasi ibintu byakuruye umujinya maze bahita barwana.

Pallaso na Jeff baherukaga kurwana ubwo uyu muhanzi yari yatumiwe kuririmba mu gitaramo cyabereye muri Club Silk mu Mujyi wa Kampala muri Werurwe 2016.

Ikinyamakuru Big Eye cyatangaje ko Jeff Kiwa yamaze gushaka itsinda ry’abasore b’ingufu ngo bashakishe Pallaso nibamufata bamuhe isomo ku buryo atazongera kwiyenza kuri uyu mugabo barebana ay’ingwe kuva muri Gashyantare 2015.

Jeff Kiwanuka yahoze ari umujyanama mu by’umuziki w’itsinda rya Good Life, nyuma bamaze gutandukana yahise ashinga iryitwa Team No Sleep ryari rihuriwemo na AK47, Pallaso n’abandi bahanzi bazwi muri Uganda. AK47 amaze gupfa, Pallaso yarivuyemo nyuma y’uko byavugwaga ko Jeff ari we wahitanye murumuna we.

Kugeza ubu uyu mugabo Jeff Kiwa ni we ushinjwa urupfu rw’umuhanzi AK47 wapfuye umwaka ushize.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X