Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umwe mu bana byavuzwe ko yatanzweho igitambo na Eddy Kenzo yibutswe na bagenzi be

Itsinda ry’abana bazwi nka Getto Kids ryamenyekanye cyane mu kubyina indirimbo “Stya Loss” ya Eddy Kenzo bibutse mugenzi wabo wabavuyemo mu mwaka washize.

Alex Ssempijja witabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2015,yibukiwe mu rusengero rwa St Agnes kuri uyu wa 30 ugushyingo mu gace ka Makindye aho bamwifurije amahoro n’imigisha banagaruka ku mico myiza yamurangaga.

Nyuma yo kuva ku rusengero, imiryango n’inshuti z’iri tsinda berekeje mu cyaro aho uyu mwana yavukaga bifatanya n’abasigaye banakomeza umuryango we.
Mu kwifatanya n’umuryango, umuyobozi w’iryo tsinda yavuze ko bigoye kwihangana umwaka wose batari kumwe na nyakwigendera, ariko ngo bazahora bamwibuka kandi bazakomeza kumusaba.

Alex bivugwa ko Kenzo yaba yaratanzeho igitambo

Alex wari afite imyaka 13, yapfuye azize impanuka ubwo yari atwaye igare rikaza kubura feri agahita akuba ijosi, nk’uko byatangajwe na Patricia babyinanaga.
Urupfu rw’uyu mwana ntirwavuzweho rumwe na benshi ndetse byaje kuvugwa ko ari Eddy Kenzo waba yaramutanzeho igitambo kugirango akomeze gukundwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X