Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Zari na Diamond baratangaza ko uretse ibibazo byo mu miryango bo bibaniye mu mahoro

Nyuma y’uko hari amakuru yagiye aca ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Zari atari kuvuga rumwe n’abo mu muryango w’umugabo we Diamond Platinumz barimo muramukazi we Esma ndetse na murumuna wa Diamond, kuri ubu Diamond na Zari batangaje ko uretse ibibazo byo mu miryango bo bibaniye nta nduru kandi ngo ntibabyitayeho.

Abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, Zari yakoresheje amagambo yuzuye inshoberamahanga, avuga ko niyo akarere cyangwa igihugu cyose batamwemera, ariko bakaba bakundana na Diamond ntacyo byaba bimubwiye.

Uretse kuba Zari yatangaje ibi, we na Diamond babinyujije ku nkuta zabo z’urubuga rwa Instagram, bakomeje kugenda bashyiraho amafoto ndetse n’amavidewo bari kumwe m’umwana wabo Tiffah, kugira ngo bagaragaze ko ibintu biri kugenda neza nta kibazo na kimwe bafite nubwo abo mu muryango wa Diamond batari kumvikana n’umugore we.

JPEG - 36.8 kb
Diamond ari kumwe na Zari n’umwana wabo

Diamond ari kumwe n’umuryango we ari bo Zari n’umwana we yagize ati: "Nta kiza nko kuba uri kumwe n’umukunzi wawe ukunda bya bindi bivuye ku ndiba y’umutima. Niyo waba ubababye bimeze bite, iyo uri na we agasura kawe gahinduka nk’ak’umwana muto ukisiga amavuta ukinogereza bikamubera kubera ibyishimo n’umunezero bimuri ku mutima."

Diamond na Zari batangaje ibi mu gihe biri kuvugwa ko abo mu muryango wa Diamond batari kuvuga rumwe na Zari.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BADEGE John - 12/07/2016 saa 19:25

Aba STARS nubwo bishimisha mu busambanyi,bagira ibibazo byinshi.Hafi ya bose bashwana n'abagore babo b'isezerano,ndetse bagatandukana kubera ko babaca inyuma.Baliya ba MISS,abacuranzi,abakinnyi b'umupira,etc...barangwa no kwiyandarika.Nicyo gituma Bible ivuga ko imana yanga aba STARS (what is exalted by men is a disgusting thing in God's eyes) nkuko tubisoma muli LUKA 16:15.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X