Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

"Zari ni we muntu nishyuye amafaranga menshi nkora amashusho y’indirimbo" -Diamond Platnumz

Diamondyatangaje ko mu mashusho y’indirimbo ze zose agaragaramo Zari ari yo yamuhenze kurusha izindi zose yagiye akora.

Uyu mugabo Diamond Platnumz, ukunzwe mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba ndetse no ku isi hose ndetse akanaba umuyobozi mukuru w’9inzu itunganya umuziki ya WCB, yavuze ko mu bantu yishyuye menshi cyane kugira ngo bajye mu mashusho y’indirimbo ye nta numwe wageza ku yo yishyuye umugore we Zari.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri Times FM kumwe n’umunyamakuru na Lil Ommy, aho uyu munyamakuru yabazaga Diamond umunyamideli waya yaramuhenze kugira ngo ajye mu mashusho y’indirimbo ye maze ahita asubiza ko ari umugore we Zari, ndetse ahita anavuga ko indirimbo agaragaramo ari yo yamuhenze kuyikorera amashusho yayo kuruta izindi zose.

Yagize ati: "Zari ni we muntu nishyuye amafaranga menshi nkora amashusho y’indirimbo Utanipenda"

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X