Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abunganira mu rubanza rw’uwahoze ari umugore wa Perezida wa Cote d’Ivoire bikuye Murubanza

Abunganiri mu rukiko Simone Gbagbo, umugore w’uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire Laurent Bbagbo basohotse mu rukiko n’uburakari bwinshi bitewe n’uko banze kumva icyifuzo cyabo cyo guhamagaza abatangabuhamya mu rukiko.

Abo bungana mu rubanza Simone Gbagbo aregwamo n’ubushinjacyaha barakajwe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko cyo kwanga gutumizaho abatangabuhamya bamwe mu banyepolitike ndetse n’abandi bayobozi bakuru kuza gutanga ubuhanya bu shinjura umukiriya wabo.

Muri abo bayobozi bifuzwaga n’uruhande rw’abunganira Simone Gbagbo harimo Perezida w’umutwe w’abadepite ndetse n’uwahoze akuriye inyeshamba zarwanyaga ubutegetsi muri Cote d’Ivoire, Guillaume Soro, hamwe n’uwahoze ari umukuru w’ingabo Philipe Mangou.

Ibirego Simone Gbagbo akurikiranyweho ni bijyanye n’imvururu zakurikiye amatora yabaye mu 2010.

Izo mvururu zabaye mugihe kingana n’amezi 4 zihitana absaga 3,000, ariko ibyo birego byose Simone arabihakana.

Imvo n’imvano y’imvururu zabaye muri cyo gihugu, ni aho Perezida Gbagbo yanze kwemera ibyavuye mu matora, aho komisio y’amatora yari yatangajeko Perezida watsinze amatora ari Alassane Ouattara.

Urubanza rwa Simone Gbabgo rwagiye rusubikwa kenshi kubera impamvu z’uburyo urukiko rwabaga rwateguye kuburanishamo urwo rubanza.

Umwe mu bunganira Simone Gbagbo witwa Dohora Blede yagize ati: "Tubaye duhagaritse ku nganira umukiriya wacu kugeza ubwo tuzabona andi makuru kubera ko uru rubanza rurimo akarengane kenshi, kuko urukiko rudashaka kumva ukuri kwacu."

Tubutse ko umugabo we Laurent Gbagbo na we akurikiranywe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ku birengo nk’ibyo barega umufasha we nubwo nawe abihakana uko byakabaye.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaburundi - 25/10/2016 saa 19:05

Nibabe bubahiriza abanyagihugu hama.mandat yabo iheze bahave. Izo nyamaswa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X