Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dr Christopher Kayumba asanga bimwe mu bihugu byarasinye amasezerano yo kujya muri ICC bitabanje gusoma neza

Dr Kayumba Christopher impugucye mu bya politiki mpuzamahanga, yibaza niba ibihugu bisinya kujya murukiko rwa ICC byaba bibanza gusoma bikamuyobera, ngo kuko wasomye neza ibikubiyemo ntabwo wahita usaba kuva muri urwo rukiko ntayindi mpamvu ifatika ugaragaje.

Nyuma y’igihugu cy’u Burundi cyikuye mu banyamuryango b’urukiko mpuzampahanga mpanabyaha (ICC), Igihugu cy’Afrika y’epfo na cyo cyaba kigiye kuva muri uwo muryango.

Mu minsi ishyize ni bwo mu bitangazamakuru bitandukanye humvikanye inkuru yavugaga ko igihugu cy’u Burundi cyaba cyikuye mu banyamuryango b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kubera impamvu z’uko urwo rukiko rwaba rudakorera mu mucyo kuko rutungwa agatoki kuba rubogama.

Kuri uyu wa gatanu mu bitangazamakuru hongye kumvikanye inkuru zivuga ko igihugu cya Afrika yepfo nacyo cyaba kigiye gukura akacyo karenge muri ICC.

Impamvu zatanzwe n’icyo gihugu ni uko urwo rukiko rwaba rubogamira ku banyafurika gusa kurenza uko rwaba rukora ubutabera bureba ku mpande zombi.

Kuri ibi bibazo bya bimwe mu bihugu byatangiye kwikura mu banyamuryango b’urukiko rwa ICC.

Ikinyamakuru imirasire.com cyashatse kumenya icyaba kihishye inyuma y’ibi bihugu kwikura muri urwo rukiko, kivugana na Dr Kayumba Christopher, impugucye mu bya politiki mpuzamahanga, maze avugako impamvu abona ibyo bihugu byikura muri ICC zigera kuri ebyiri:

Impamvu ya mbere ni uko ibyo bihugu biba bikurikiranyweho ibyaha byibasira inyoko muntu mu bihugu byabo no guhonyora uburenganzira bwa muntu, bityo bigatuma bafata icyemezo cyo kuva muri urwo rukiko kugira ngo batazakurikiranwa n’urwo rukiko.

Aha yatanze urugero ku gihugu cy’u Burundi, aho yavuze ko icyo gihugu kuba cyarasinye ko kivuye muri urwo rukiko, byatewe n’impamvu z’ubwicyanyi bwakorewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’imvururu zo kwamagana manda yiswe iyagatatu ya Perezida Petero Nkurunzi, bikaviramo kwicwa kwa baturange b’inzirakarengane ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru bakekwagaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkuru nziza.

Dr Kayumba we ngo abona ko kuva muri ICC kwaba ari ugushaka ko batabazwa ibyo Leta yakoze dore ko n’ubundi hari itsinda ryashyizweho ryo gukura iperereza ku bwicanyi bwakozwe muri icyo gihugu.

Naho impamvu ya kabiri yatanzwe na Dr Kayumba ni uko bimwe muri ibyo bihugu biri kuva muri ICC bitewe n’uko bamwe mu bakuru babyo baba bakurikiranwa n’urwo rukiko.

Aha yatanze urugero kuri Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we Wiliam Rutho na bo bigeze gukurikiranwa n’urwo rukiko.

Naho kuba igihugu cya Afrika yepfo cyaba kigiye kuva muri ICC byaba bishingiye ku kuba icyo gihugu cyaranze guta muri yombi Perezida wa Sudani Omali Ell Bashil kandi yarashyiriweho ipmapuro zo kumuta muri yombi kubera ibyaha byo kwinjiza abana bato mu gisirikare ndetse n’ubwicanyi bwakozwe muri icyo gihugu.

Ariko nubwo Dr Kayumba agaragaza zimwe mu mpamvu za bimwe muri ibyo bihugu kuva muri ICC, anibaza niba iyo ibyo bihugu bigiye gusinya ayo masezerano bibanza gusoma neza ibikubiye muri ayo masezerano.

Aha yagize ati: "Nibaza niba iyo igihugu kigiye gusinya ayo masezerano kibanza kureba neza ibikubiye muri ayo masezerano kuko wasomye neza ibikubiyemo ntabwo wahita usaba kuva muri urwo rukiko ntayindi mpamvu ifatika ugaragaje."

Aha ni na ho yavuze ko bishoboka kuba ibyo bihugu byaba bihubuka kuko biba bitafashe umwanya wo kubitekerezaho.

Tubibutse ko ibihugu bimaze gusinya amasezerano muri ICC ari ibihugu 33 mu bihugu 54 bigize umugabane w’Afrika.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cza - 23/10/2016 saa 15:16

ariko muratwenza peeee ni mureke kuruha mu mitwe ICC yateguriwe abanta frika gusa n.ikivyemeza imisi imaze harumunyaburaya arigera aburanirizwa muri rurya rukiko ICC? raba ivyo sarkozy yakoze kuri kadaffi ,non urukiko ntirwabona birya ? ahubwo reka uwuzobona kare azova murugo rukiko ,ibisigaye ntanyungu yago tubona atari umukino wabazungu nukuryanisha abanyafrika
Kanda hano umusubize

u Rwanda nabwo ruba muri ICC - 22/10/2016 saa 11:45

Perezida Kagame avuga ko impamvu u Rwanda rutasinye amasezerano ya Roma yemera ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ari uko rutabonaga icyerekezo cyarwo. Kuwa 17 Nyakanga 1998, nibwo ibihugu 123 birimo 34 byo ku mugabane wa Afurika byasinye amasezerano ya Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ruhabwa icyicaro i La Haye mu Buholandi. Ibihugu by’Afurika byayasinye biri mu nkundura ikomeye yo kuyasinyura nyuma yo gusanga ko uru rukiko rwibasira Abanyafurika gusa, ntirutinye no kurengera rushyiriraho impapuro zita muri yombi abayobozi bakiri ku butegetsi nka Perezida wa Sudani, Omar al Bashir. Ubwo Perezida Kagame yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya cyenda, ryitabiriwe n’urubyiruko 345 rwiga n’urwitegura kwiga mu mahanga ndetse na bagenzi babo b’indashyikirwa mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize, yabajijwe impamvu bimwe mu bihugu bisinya amasezerano nyuma bikifuza kuyasinyura. Moise Bonheur yagize ati “Tujya tubona amasezerano menshi abayobozi ba Afurika basinya nyuma bakavuga ngo twaribeshye, nka ICC tukavuga ngo iratubogamira cyangwa nk’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi tugasinya kujyamo nyuma tukavuga ngo dusanze nta nganda nyinshi dufite zishobora guhangana n’abanyamahanga.” Umukuru w’igihugu yasobanuye ko abantu bose batubahiriza amasezerano uko baba bakwiye kuyubahiriza, ariyo mpamvu habaho uburyo bwo gukurikirana ikibazo cyatewe na yo kigakosorwa, cyangwa hagafatwa umwanzuro wo kuyasinyura kugira ngo abantu babone ikibabereye. Perezida Kagame yanakomoje kuri ICC avuga ko impamvu u Rwanda rutasinye amasezerano ya Roma ashyiraho uru rukiko, ari uko rutumvaga aho ruganisha. Yagize ati “Numvise uvuga ibintu bya ICC, ntabwo twigeze dusinya muri ICC kubera ko tutumvaga neza aho iganisha, hari abagiyemo bashaka kuvamo, hari abagiyemo baheramo ntacyo bavanamo, ntibazi icyo barimo ariko bahezemo.” Mu nama ya AU iheruka kubera mu Rwanda byari byitezwe ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeza gatanya hagati y’urwo rukiko na Afurika, icyakora ntibyabaye ahubwo ibihugu birurimo byahawe umukoro wo kuruvamo hakongererwa ubushobozi urukiko rwa Afurika. Muri iyi nama kandi u Rwanda rwari rwasabwe na ICC guta muri yombi Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, witabiriye iyi nama, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo akaba yaravuze ko nta burenganzira rufite bwo kugira uwo ruta muri yombi, ndetse ko ubusabe bwa ICC ari ugushaka kurangaza abitabiriye inama. Yagize ati“U Rwanda ntirwasinye ku masezerano ya Roma, bityo nta burenganzira rufite bwo kugira ngo rute muri yombi umuntu uwo ariwe wese ariko ubusabe bwa ICC kuri guverinoma y’u Rwanda mu minsi ibiri ishize, twabufashe nk’ubushaka kuturangaza kandi twari duhuze cyane ku buryo tutari kubona umwanya w’ibyo bintu.” Ubusanzwe ingingo ya 127 y’amasezerano ya Roma, yemerera igihugu kinyamuryango kwivana muri ayo masezerano ku mpamvu zacyo bwite, kandi uko kwivanamo ntikubangamire ubundi bufatanye bushobora gukenerwa n’urukiko kuri icyo gihugu.
Kanda hano umusubize

Kabandana - 23/10/2016 saa 10:50

Ubivuze neza cyane.Ubwo nabyo turabisanga muri zo mpamvu 2 uwo munyamategeko yavuze.

u Rwanda nabwo ruba muri ICC - 22/10/2016 saa 11:44

Mugeli - 22/10/2016 saa 10:28

Uyu Mugabo yatubwiye izo Mastazi na Phd aho yazigiye, byatuma tuva mu rujijo turi benshi.
Kanda hano umusubize

peacemaker - 22/10/2016 saa 19:29

Guhuza umutwe n'igihimba si akazi ka Dr Christopher kayumba ni aka journalists.biratangaje kwita umuntu w'inzobere gutyo.
Kanda hano umusubize

rukwekwe - 23/10/2016 saa 06:22

urujijo rwiki se?nonese abandika kurubuga twese tujye dushyiraho aho twigiye byagugasha iki.ngombwa unva ibitekerezo byabantu nibuo ngombwa naho ahobigiye se ....
Kanda hano umusubize

Sam - 22/10/2016 saa 08:59

Ahubwo mwe muri injije. Ntabwo muzi gusobanukirwa na content ya title. Dr kayumba yasobanuye impavu ibihugu bivamo atanze ingero zimwe nka Burundi,Kenya na south Africa. Kandi zirumvikana ahubwo tanga iyawe ntayo tuyumva niba utemera iyo.
Kanda hano umusubize

muziro - 22/10/2016 saa 17:32

suzuma neza le title et le contenu ucubona ko harimwo ugushaka gutukana kuki yita leta ngo ntiyasomye?nubujuju rero kubona u BURUNDI NA SOUTH AFRIKA bavuyemwo?bica bisigurako batasomye?uwo Dr nahezagende rero mu Burundi abasobanurire ko hariho ivyo bikeka bituma bavuyemwo igisubizo TUZOKUMESA TUKUJONGORORE.COM BA MWUBAHA INZEGO
Kanda hano umusubize

fera - 22/10/2016 saa 08:23

niba atari ubuswa bw'umunyamakuru w'imirasire kayumba ni empty mumutwe kuko title na content ntaho bihuriye pe
Kanda hano umusubize

- 22/10/2016 saa 09:05

BITAKURAFRICANIBARUVEMOPE!NITHEO
Kanda hano umusubize

peacemaker - 22/10/2016 saa 20:01

Kayumba si umwanditsi amakosa ni aya journalist
Kanda hano umusubize

fera - 22/10/2016 saa 08:22

niba atari ubuswa bw'umunyamakuru w'imirasire kayumba ni empty mumutwe kuko title na content ntaho bihuriye pe
Kanda hano umusubize

ALEXIS - 22/10/2016 saa 04:27

Mbega wa kwibajije le colon yabazaniyiki? sikiboko no kubaka amagereza,sugutwara imbunda wowe ugatwara inkoni.Amafanga ajya kururiya rukiko nibubake ama( haute ecole) yigisha amategeko no guhugura abacamanza bakorere munkiko zabo naho uyu wa koze isesengura nu muswa nkabandi bose ba africa bavuga ko bafite za PhD ari impapuro gusa mu mutwe habereyaho,mujye mureba aho bavanye izo mpapuro.Agasuzuguro kabera karakabije perezida muzima en fonction akitaba urukiko,undi yagera afrika yepfo ngo nafatwe,mbega agasuzuguro,kubijyanye ni miyoborere,amatora numva babagaya nta we bashima kandi batabarusha gukora neza les collegues presidents bo mubuya na amerika bamagana bagenziza babo ba yatsina ngufi africa, ,ntanicyo wa mukorera ngo yishime.Pas de solidarite africaine kubera kubura agafaranga,ukuboko gutanga nuguhabwa ntibiresha,Sarkozy, Bush nabandi ko ntanuwuvuga ibyo bakoze,nabandi bazavamo bagiyemo bahubutse.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 22/10/2016 saa 03:53

Icyo nongeraho nuko Urwanda atari umunyamuryango wa ICC kandiniyo waba utari umunyamuryango ugakora ibyaha UN irabikurikirana. icyombona urukiko rufate bosekimwe,Nabayoboziba Africa bareke kumvako barihejuru yamategeko.
Kanda hano umusubize

muheto - 22/10/2016 saa 02:47

Wowe Emerusabe Emery jya uvuga ibyo uzi ibyo utazi ureke u Rwanda ruva muri ICC rwaba rwaragiyemo ryari? mbere yo kwandika ugiye ubanza ukabaza ngirango bya kurinda kwandika amafuti: ni inama nakugiraga.
Kanda hano umusubize

kamanzi arthur - 22/10/2016 saa 00:45

Ariko namwe mujye mu menya amateka u Rwanda ntabwo rwasinye mu ICC
Kanda hano umusubize

Yohani - 21/10/2016 saa 22:43

Mbwirira uyu muswa ngo Dr. azoje azenguka ibihugu abasomera ingingo za ICC kugira azibunvishe we azi gusoma agatahura. Mbega ubwirasiiiiii
Kanda hano umusubize

hahah - 21/10/2016 saa 19:53

mbega umushakashatsi wakenyege heheheheheh ubuse uyu niki kizima amavuze apu nanga abagabo bazi kwiyemera nu mushakashatsi nyabaki yavumbuye iki ? mujye mureka kuba abagabo nkaba babaswa bitwa ngo bigisha muri za Kaminuza kandi na bwenge bifitiye ubwo bafite nubwo mugifu jye ndashaka kumubaza igihe u Rwanda ruzava muri IcC ibigambo yavuze azabisubiramo cg azahindura ururimi

ukuri - 21/10/2016 saa 19:50

uyu kayumba na mushakashatsi umurimo ahubwo ni gifu ashyira imbere none se wa mugabo we kuki ba Bush urwo rukiko rutamukurikirana na mahano yakoreye muri Irak kuki urwo rukiko rufata abanyafurika gusa nkaho abazungi badakora ibyaha
Kanda hano umusubize

EMERUSABE EMERY - 21/10/2016 saa 19:25

EREGA AFRIKA YEPFO NUMUVYEYI KU BURUNDI BWACU!wobonumwana avuye mumukino wakamari hama uri se nawe ukawugumamwo??mandela niw yahagarikiye amahoro mu BURUNDI kugire agahotoro kahave:NTACO WUMVAMWO??bucuvuga nayandi wamu Dr we UGANDA,ZIMBABWE,RDC,RWANDA bizoteba biveyo!!
Kanda hano umusubize

peter - 21/10/2016 saa 16:30

ariko uyu kayumba nawe agira kwiyemera afite ubusesenguzi bwuzuyemo ubuswa ubuse ko na ouganda igiye kuvamo ndetse hari ni bindi bihugu byo muri Africa bishaka kuruvamo none iyo mumubaza impamvu bakurikirana abanyafrica gusa kandi na bazungu bakora amahano ese nka Bush wateye irak abeshya ngo sadam atunze ibitwaro bya kirimbuzi akageraho amwica ndetse iraka ikaba yarabaye umuyonga utibagiwe na LBYe abishe kadaf bo ko urwo rukiko rutabakurikirana ese abari gusenya syria bica abaturage buri munsi kuki urwao rukiko rutabakurikira uwo kayumba na musesenguzi umurimo muzamubaze umunsi u Rwanda rwavuyemo nibanabwo azavuga ayo magambo yavuze hahaah ngo kuba sauth africa yavuyemo ngo nuko yanze gufata Bashir hahahahaha umunyamategeko aratubeshya pe ngo ibihugu birujyamo bitabanje gusoma none wowe uvuga ibyo uhereye kuki jye nanga abantu biyemera none se biriya bihugu byose na banyamategeko bigira
Kanda hano umusubize

peter - 21/10/2016 saa 16:28

ariko uyu kayumba nawe agira kwiyemera afite ubusesenguzi bwuzuyemo ubuswa ubuse ko na ouganda igiye kuvamo ndetse hari ni bindi bihugu byo muri Africa bishaka kuruvamo none iyo mumubaza impamvu bakurikirana abanyafrica gusa kandi na bazungu bakora amahano ese nka Bush wateye irak abeshya ngo sadam atunze ibitwaro bya kirimbuzi akageraho amwica ndetse iraka ikaba yarabaye umuyonga utibagiwe na LBYe abishe kadaf bo ko urwo rukiko rutabakurikirana ese abari gusenya syria bica abaturage buri munsi kuki urwao rukiko rutabakurikira uwo kayumba na musesenguzi umurimo muzamubaze umunsi u Rwanda rwavuyemo nibanabwo azavuga ayo magambo yavuze hahaah ngo kuba sauth africa yavuyemo ngo nuko yanze gufata Bashir hahahahaha umunyamategeko wafeke aratubeshya
Kanda hano umusubize

kaka - 21/10/2016 saa 15:36

Ejo Bundy my mama ya AU ingingo to kuva muri ICC yarimo nubwo bitakunze kubera ibihugu bigicinya inkoro ku bazungu. Kayumba nkumuntu
Kanda hano umusubize

Mugabumwe - 21/10/2016 saa 15:19

Noneko maze gusoma ngasanga ari impamvu 3 kuki muzigize ebyiri? Niba koko nawe ariko yavuze nawe asubiremo asome.Ikindi uyu mugabo yirengagiza n'uko ureba igitsure... atamenya ikimuhatse Niba ashaka kutwumvishako muri Kenya na South Africa,Burundi,Côté d'Ivoire abanyamategeko baho arinjiji kuburyo we abarusha ubwenge aho sinemeranywa nawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X