Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Abasabiriza bafashwe bakajyanwa Kumurenge wa Nyarugenge barakorayo iki ?

Mu minsi ishize ni bwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko umuntu wese uzafatwa asabireiza n’uzaba yamuhaye bazafatwa bagahanwa, mu rwego rwo guca burundu abasabiriza ahanini bagaragara mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2016, ni bwo hagaragaye urwego rushyinzwe umutekano rwa Dasso rwaramukiye mu gikorwa cyo gufata abasabiriza mu mujyi wa Kigali bakabashyira mu modoka yahitaga ibatwara ku murenge wa Nyarugenge.

Bamwe mu baturage bari aho icyo gikorwa cyaberaga hano mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko kwa Rubangura, dore ko ariho abasabiriza benshi bakunze ku garagara, bibazaga aho abasabiriza babajyanye, cyane ko hari n’abateraga urwenya bavuga ngo “ ni hehe abasabirizi bazajya kuba?” abandi nabo bati “ubusanzwe ko tuzi ko abazunguzayi bajyanwa ahazwi nko kwa Kabuga, noneho aba bo sabiriza barajya he?”

Kuri iki kibazo kibazwaga na benshi cy’aho abasabiriza bagiye kuba, hanibazagwa niba abo bafashwe bitwa ko basabiriza baba bafatanywe n’ababaha amafaranga kugira ngo bigaragare ko basabirizaga, dore ko hari bamwe mu baturage bavuze ko haba hari uwabirenganiramo akitwa u musabirizi kandi ntawamuhaye bafashe amuha cyangwa amusaba.

Twashatse ku menya icyo akarere ka Nyarugenge kavuga kuri iki kibazo cy’abasabiriza dore ko ari naho bya tangiriye by’umwihariko. Ku murongo wa Telefone tuvugana n’umuyobozi wakarere w’ungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage Jean Marie Vianney Ndayisenga, yaduhamirije ko ayo makuru ari impamo.

Yagize ati: "Mu byukuri muri iki gitondo hatangiye umukwabu wo gufata abasabiriza mu mujyi wa Kigali kuko bari bamaze gukabya kandi bikaba ari ingeso mbi.idakwiye kugaragara muri uyu mujyi."

Kukibazo cyaho abo basabiriza bari kujyanwa, Ndayisenga yavuzeko bari kubatwara ku murenge wa Nyarugenge, bakaza guhura n’inzego zibishyinzwe aho bari buganirizwe impamvu ibatera gusabiriza, bamara kumva ibyifuzo byabo, ubuyobozi bw’akarere bukazabafasha kwikura muri iyo ngeso yo gusabiriza.

Ubusanzwe gusabiriza bifatwa nk’icyaha mu mategeko y’u Rwanda, aho usabiriza iyo afashwe ahanwa kimwe n’uwamuhaye.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/11/2016 saa 12:46

Turapfuye tu
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 7/11/2016 saa 06:50

ahubwo nabahinama imwe nimubice nka Id Amin ubundi twiheshe agaciro ko ku Rwanda ntamukene uhaba twibera muri Paradizo
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 7/11/2016 saa 06:50

ahubwo nabahinama imwe nimubice nka Id Amin ubundi twiheshe agaciro ko ku Rwanda ntamukene uhaba twibera muri Paradizo
Kanda hano umusubize

nsenga Dieudonne - 6/11/2016 saa 11:42

Ese kuki ukize yibagirwa bazabazwa byinshi
Kanda hano umusubize

bitwenge - 6/11/2016 saa 00:44

UMUSHONJI AZIRUNDI USABIRIZA KURUSHA GOVERNEMENT ZO MURI AFRICA NINDE ? BIZWI NABAZUNGU !!!
Kanda hano umusubize

thedy - 5/11/2016 saa 22:35

nibashakirwe imirimo bashoboye nimba badaaabira ingeso.
Kanda hano umusubize

Bamenya - 5/11/2016 saa 08:25

Ariko kuki umuntu ukize yirengagiza konabakene bafite uburenganzira bwokubaho? Ababarikubajugunyahariha kandi wasanga nabobarabyawe nabakene.Akumiro karagwira.
Kanda hano umusubize

Jyamubandi Simoni - 5/11/2016 saa 18:35

Nibabahe Uburenganzirabwabo Babarekure
Kanda hano umusubize

SEMANA - 5/11/2016 saa 08:19

Twizereko aho bajyanywe batagomba kwicwa n'inzara cg inyota.Leta igomba gutanga itangazo risaba umukene wese aho bagomba guhurira bakajya bafashwa.Hashingwe ibigo by;abakene nkuko hashingwa iby'imfubyi kuko ntawifuza kuba umukene cg imfubyi.Kandi mumenyeko ntawifuza gusabiriza.Ko mutubwirako mu gihugu nta nzara ihari basabiriza kubera iki?Turakabije kwishyira mu rwego tutarimo nta gihugu kitagira abasabiriza kandi kuva isi yaremwa.Sitwe tuzahindura isi.

musahirema.cyprin - 4/11/2016 saa 21:23

Nukubafasha, kuko baraba baye.
Kanda hano umusubize

musahirema.cyprin - 4/11/2016 saa 21:21

Numva bakwiyegufa shwa ,kuk onabo wasanga, batifuzagu. Gusabiruza. Murakoze.
Kanda hano umusubize

shumbusho - 4/11/2016 saa 19:09

Sinumvaneza abasba babaho kandi dufite abakire benshi bagomba gufasha leta ibajyemo nayo ubwayo dufashe abantu murapfa bigasigara
Kanda hano umusubize

mimi - 4/11/2016 saa 16:27

wasanga nabo hari uwabaguze!! ko abanyarwanda twese tuzisanga twaragurishijwe!! mana rabara urwanda
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 4/11/2016 saa 15:11

Ariko aka ni akumiro !!!Nta gihugu kitabamo abakene.Ibihugu nagiyemo byose,cyane cyane iby'i Burayi,haba abakene basabiriza kandi abantu bakabafasha.Ndetse n'IMANA idusaba gufasha abakene.YESU,umwana w'imana yakundaga abakene,akabafasha.None ngo twe tugomba gufunga abakene.Twagiye tumenya ko hafi ya twese duturuka ku babyeyi b'abakene?Data iyo atagira abantu bamufasha,ntabwo nali kwiga amashuri y'isumbuye.Ndahamya ko n'aba barimo gufunga abakene,baturuka kuli bene wabo b'abakene. Kuba UMUKRISTU,bivuga gukurikiza ibyo YESU yavuze.Muli Matayo 7:12,yaravuze ati:"Icyo utifuza ko kikubaho,ntukagikorere mugenzi wawe".Baliya basaba,bamwe baba baraye ubusa,abana babo babuze amashereka.Mwarangiza ngo ntitukabafashe?Mukomeye se kuruta imana yabaremye?Mwarangiza ngo muli Abakristu.Mumenye ko vuba aha,imana yacu izabambura ubutegetsi ikabuha YESU,maze isi ikaba Paradizo.Bisome muli Daniel 2:44 na Ibyakozwe 11:15.Kandi nimutikosora,muzaba mu bantu imana izarimbura ku munsi wa nyuma (Imigani 2:21,22).
Kanda hano umusubize

my1 - 4/11/2016 saa 16:35

ok noneho nimubashakire icyobakora kdi cyirabye kokobyo birakabijepe ubona muriyiminsi ninkumi nabasore bose biroshye mumihanda kdi rimwenarimwe ugasanga basinze ubworero mwabafasha mubanze mubahe amahugurwape
Kanda hano umusubize

gasaro - 4/11/2016 saa 20:59

Twarakize da wasanga ntacyo tubura twese tukaba turi kubona badusebya simbona n'abo babirukaho ngo babagate ari abasabirizi barenze. Ariko ayo mategeko atorwa nande wishe abakene mu Rda watumara mwakwitonze tukarubanamo ko ari urwatwese (Abakire, Abakene, Ababana n'ubumuga, Abashomeri, Abirukanwe ku kazi....... Rwanda urahagatiwe
Kanda hano umusubize

MUGISHA - 5/11/2016 saa 05:20

MUBAREKEBASABILIZECYANEKUNSENGEROKUKOHARINABABABADAFITE'FRW'ALIKOBABAKAVUGANKAYOHANANAPETRONGOMWIZINALYAYESUHAGURUKA.AHOMBAMUBENDENASANGIYENUMUSAZAWOKUGISENYIMUBAJIJUKOYAJIBUGANDE,AMBWIRAKOYATEMY'UMUHINIWISUKAMWISHYAMBALYE,UKULIYUMUDUGUDUNADASOBARAMUFUNGANGW'AHITAYIBUKAHANDITWSENGO,UMUDUGUDUNIGUKUNANIRAUZAJEMUGUNDITWAHISETWIYONGEZ'AGACUPAKUKW'IBUGANDENIBISHYIBOBIREZE.YESUMUBANE
Kanda hano umusubize

MUGISHA - 5/11/2016 saa 05:21

MUGISHA - 5/11/2016 saa 05:22

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X