Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uburundi: Bwirukanye intumwa eshatu z’Umuryango w’Abibumbye

Igihugu cy’uburundi cyafashe umwanzuro wo kwirukana intumwa eshatu z’umuryango w’Abibumbye, nkuko tubikesha BBC igihugu cy’u Burundi cyafashe icyemezo cyo kwirukana izo ntumwa ku butaka bw’icyo gihugu, nyuma y’aho izo ntumwa zisohoreye Raporo itunga agatoki Leta y’u Burundi guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

Izo ntumwa z’umuryango w’Abibumbye mu kwezi gushize kwa Nzeri zasohoye raporo zivuga ko ibihumbi by’abantu mu Burundi bishwe urwagashinyaguro abandi bafatwa ku ngufu.

Ikindi cyagarutsweho muri iyo raporo y’izo ntumwa ni uko bamwe mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, bahunze igihugu kubera gutinya umutekano muke muri icyo gihugu.

Muri iyo raporo kandi izo ntumwa zagarutse ku kuburira abarundi ko hashobora kuba ubwicanyi bw’indengakamere aho bavuzeko bishobora no kuvamo jenoside muri icyo gihugu.

Icyo cyemezo Leta y’u Burundi igifashe nyuma y’iminsi mike imaze gutangaza ko igiye kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri Irahe mu gihugu cy’Ubuhorandi.

Tubibutse ko mu gihugu cy’u Burundi hatangiye kumvikana umwuka utari mwiza mu kwezi kwa kane umwaka ushyize, ubwo Perezida Nkurunzi n’ishyaka rye ryamutangagaho umukandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, aho abatavuga rumwe na n’ubutegetsi bwe batishimiye icyo cyemezo, aho bavugaga ko binyuranyije n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu, bigatuma hari bamwe mubayobozi bakuru bingabo ndetse n’abandi banyepolitiki bishwe ndetse bamwe mu barundi bahungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

faustin - 14/10/2016 saa 13:41

murekane nibibazo vyacu twe turagomba kwikukira nayo abobazungu mwishinga babahinduka mumwanya yabamwibuka ivyobabakorey 1994 mwotahuye abazungu uburund ntidukeneye kurya akavuga imana izodutunga hama abanka uburund mutoke kure
Kanda hano umusubize

NZABAHIMANA EBOUE E. - 12/10/2016 saa 11:05

ESE UBURUNDI BUZAFATWA HE?BABWOMEKE RERO KU RWANDA TUBEREKE UKO BAYOBORA.
Kanda hano umusubize

akamaramaza - 11/10/2016 saa 15:12

Narinzi ko umuntu uhuye nibibazo byinshi ashobora guhura nihungabana c a d guhahamuka , none nsanze nigihugu cy' Uburundi cyarahahamutse, biriya byemezo ni ibimenyetso ryihahamuka , Bazavurirwa he ? indera cg I lahaye
Kanda hano umusubize

Niyonzima Frederic - 11/10/2016 saa 14:24

Nibareke Abo bahinga Bakoramatohoz! Kubirukana Siwomuti;agasozi Kintahanurwa Kahiya'bagabo Babona
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X