Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abakuru b’ibihugu barahurira muri Togo mu nama idasanzwe ya AU yiga ku mutekano wo mu nyanja

I Lomé muri Togo hategerejwe inama ihuza abakuru b’ibihugu na guverima 54 bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe biga ku mutekano wo mu Nyanja.

JPEG - 174 kb
Robert Dussey, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo

Amazi yo mu nyanja muri Afurika afatwa nk’inkingi y’iterambere mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage kuri uyu mugabane.

Ni muri urwo rwego ikibazo cyayo kiza guhuriza hamwe abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo mu bihugu 54 bigize umugabane w’Afurika, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016 nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Aba bayobozi baraganira n’inzobere n’abayobozi mu byerekeranye n’ubukungu, aho baza gufata ingamba bakagena n’imirongo ngenderwaho ku bijyanye n’umutekano mu Nyanja muri Afurika.

Iyi nama idasanzwe iribanda ku ngamba zemejwe mu nama zahuje abagize AU nk’iyabereye i Yaoundé muri Cameroun muri Kamena 2013, Seychelles muri Gashyantare 2015, kugira ngo hashyirweho uburyo bwo kurinda inyanja nini n’intoya, mu gukomeza guharanira amahoro, umutekano n’ituze, kandi ngo amazi y’inyanja z’Afurika agirwe koko ahantu inkingi y’ibanze y’iterambere ry’uwo mugabane mu by’ubukungu.

Iyo nama irahuza abantu bageze ku bihumbi bitatu, barimo abaperezida 30.
Robert Dussey, Minisitiri muri Togo ushinzwe ububanyi n’amahanga yatangaje ko iyo nama yatumiwemo inzobere mpuzamahanga 80 zihurira ku meza ziganira ku bijyanye n’uko hakwirindwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorerwa mu Nyanja birimo ubwicanyi n’ubujura, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’uburobyi budakurikije amategeko. Baraganira kandi uburyo bwo kuzamura ubukungu bushingiye ku mutungo uboneka muri Afurika.

Mu nzobere zitabiriye iyo nama zirimo Carlos Lopes, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’ubukungu ya Loni ishinzwe Afurika (CEA), Madi Hamada, Umunyamabanga mukuru wa komisiyo ishinzwe inyanja nini y’Abahinde n’abandi.

Nubwo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bahura uyu munsi hari ibindi bikorwa bitandukanye byabanjiriye iyi nama byatangiye tariki ya 11 Ukwakira 2016.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X