Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Abandi ba republicains biyomoye kuri Donald Trump

Abandi bayobozi b’aba republicains bavuye mu bashyigikiye umukandida Donald Trump nyuma y’aho hamenyekaniye amagambo mabi yavuze ku bategarugori.

Abayobozi bakuru 12 b’aba republicains bamaze kuvuga ko batazamutora, kuva aho bumviye ayo magambo yavuze kuri uyu wa gatanu.

Trump ariko ntazapfa avuye mu guhatanira kuba umukuru w’igihugu, kandi ntazahemukira abamutoye.

Amaze imisi anengwa nyuma y’aho hamenyekaniye amagambo yavuze mu 2005, yerekeye gukorakora no kuryamana n’abategarugori.

Abamaze kumukuraho icyizere nyuma y’abandi bari bamaze kubikora, ni uwigeze kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu, John McCain hamwe n’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta Condoleezza Rice.

McCain yavuze ko ivyo Trump yavuze byatumye bidashoboka ko akoneza kumushyigikira na gato mu bikworwa byo kwiyamamaza , mu gihe uMadamu Rice yavuze : "Birenze urugero" Donald Trump ntakwiye kuba prezida. Ahubwo yahitamo kwegura hakiri kare.

Depite muri New Hampshire, Kelly Ayotte mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati : "Sinshobora kandi sinzashyigikira umukandida utesha agaciro kandi uhemukira abategarugori."

Abandi barepublicain benshi bamaze gutangaza ko byaruta bagatora Pence aho gutora Trump.

Donald Trump ubwe yamaze kuvuga ko adashobora kwegura ngo aharire abandi, ndetse avuga ko yamaze kubona abantu bamushyigikiye birenze ukwemera.

Ku rubuga rwa Twitter, uyu mukandida w’aba republicains yavuze ko ibitangazamakuru bishaka ko ava mu matora.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Munepa - 18/10/2016 saa 08:12

Je mbona aru bugome bukabije
Kanda hano umusubize

annonymous - 11/10/2016 saa 07:59

Nyamuneka banyamakuru munoze ururimi rutabavana kumugati Inkuru zo ku mirasire ziragoye kumenya niba zanditse mu kirundi cy I Kinyarwanda
Kanda hano umusubize

annonymous - 11/10/2016 saa 07:57

Nyamuneka banyamakuru munoze ururimi rutabavana kumugati
Kanda hano umusubize

Ngenzi - 10/10/2016 saa 13:03

Tunoze ururimi rwacu: ntibavuga, "byaruta bagatora" bavuga, "byaruta gutora."
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X