Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Afrika yepfo: Ubuyobozi bw’ishyaka ANC burasabwa kwegura

Umwe mu bayobozi bakuru mu ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afrika yepfo witwa Jackson Mthembu yasabye abayobozi bose b’ishyaka kuva kubuyobozi, harimo na Perezida w’igihugu Jacob ZUMA, ndetse n’uyu Jackson ubwe kubera impamvu z’uko bananiwe kuzuza inshingano zabo.

Mthembu yavuze ko abayobozi bose bakuru b’ishyaka basabwa kwegura kubera ko havugwa amakimbirane muri iryo shyaka.

Yagize ati: "Abayobozi bose bagomba kwegura uhereye kuri Perezida w’igihugu Jacob Zuma ndetse nanjye ubwanjye kuko ntabwo twigeze twubahiriza inshingano twari twemereye abarwanashyaka bacu."

Mthembu yavuze ko ibirego byarezwe minisitiri W’imari unaturuka muri ANC Pravin Gordhan, byatumye habaho umwuka utari mwiza mu byapolitiki by’umwihariko mu ishyaka rya ANC arinaryo riri ku butegetsi.

Mu ishyaka rya ANC biravugwa ko ryamaze gucikamo ibice bibiri kandi rimaze gutakaza abayoboke baryo ku bwinshi, bitewe n’ ibibazo bya ruswa bivugwa muri iryo shyaka by’umwihariko ibivugwa kuri Perezida ZUMA.

Ikindi kivugwa ni uko mu gihugu cy’Afrika y’epfo havugwa ukubura kw’akazi mu rubyiruko. Mu kwezi kwa kane uyu mwaka iryo shyaka rya ANC ryatakaje imyanya myinshi mu matora ahereutse y’inzego z’ibanze muri icyo gihugu.
John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X