Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amerika mu kwibanda ku korohereza ubucuruzi ku banyafurika kuruta kubaha inkunga

Leta zunze ubumwe z’Amerika zirimo ziragerageza uburyo bushya bwo korohereza ubucuruzi hagati yabwo n’ibihugu bigize umugabane w’Afurika aho kwibanda kugutanga inkunga.

Uyu mugambi unashyigikiwe n’ibihugu bimwe bimwe by’Afurika nk’uko byagaragariye mu nama yahuje intumwa z’ibihugu bifite umuvuduko w’iterambere kurusha ibindi yaraye iteraniye i New York, iruhande rw’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, inama yiswe Emerging Africa 2016.

Iyo nama yahuje abahanga mu by’ubukungu ku mugabane w’Afurika, yageragezaga gutanga ishusho nyayo ku iterambere ry’Afurika no kwerekana ubushobozi bw’uwo mugabane kuba isoko rikomeye ry’isi.

Ibiganiro byatangiwe muri iyo nama byibanze kugushakira umuti zimwe mu nzitizi zindindiza iterambere ry’Afurika zirimo kutagira ibikorwa remezo n’ingufu byafasha inganda gutera imbere mu bihugu bitandukanye bigize uwo mugabane.

Claver Gatete, Ministiri w’Imari w’u Rwanda umwe batanze ikiganiro ku bikeneye gukorwa kugirango umugabane w’Afurika urusheho gutera imbere, yavuze ko u Rwanda rwamaze gushiraho ingamba zo guteza imbere ubucuruzi bushingiye kw’itumanaho no guha amahirwe urubyiruko.

JPEG - 34.5 kb
Min Claver Gatete

Iterambere, ikibazo cy’impunzi, n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe biri mu biza ku isonga mu biganirwaho I New York ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

j claude - 23/09/2016 saa 09:32

birakwiye ko tuzamuka nka afurika
Kanda hano umusubize

nkundimana aphrodic - 21/09/2016 saa 12:30

ibyo turabishyigikiye byarusho guteza imbire afuk
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X