Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amerika: Umuyobozi mu idini ya Islam n’umwungirije bishwe

Imam Maulama Akonjee wari umuyobozi mu idini ya Islam n’umwunganizi we Thara Uddin bapfuye barasiwe muri Leta ya New York imwe muri 50 bigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akonjee w’imyaka 55 na Uddin ufite 64 barashwe ku wa Gatandatu saa ubwo bari mu nzira bava mu musigiti wa al-Furqan Jame uri mu Mujyi wa Queens.

Uyu musigiti ukunda guhurirwamo n’aba-Islam bakomoka muri Bangladesh.

Akonjee yari amaze imyaka ibiri gusa yimukiye muri uyu mujyi, mbere akaba nawe yari atuye muri Bangladesh.

Polisi yatangaje ko uwabishe yabaturutse inyuma akabarasa mu mutwe ariko ko ntawahita yemeza ko bazize ukwemera kwabo.

Ibi ariko bitandukanye n’ibivugwa na bamwe mu bari basanzwe bazi aba bagabo bombi bahamya ko bishwe kubera urwango dore ko bari banambaye amakanzu agaragaza ko ari Aba-Islam.

Afaf Nasher uhagarariye Ihuriro ry’abayisilamu muri New York yabwiye Reuters ko Akonjee na Uddin bari abantu bakunzwe cyane ndetse banafite inshingano zo kuyobora abandi ari nayo mpamvu mu gihe babibuka basaba ko ubutabera bwatangwa.

Kugeza ubu bimwe mu binyamakuru byo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika byatangiye kwandika bivuga ko amagambo ya Donald Trump yuzuyemo urwango ari yo atangiye guteza ubwicanyi bukorerwa aba-Islam.

Aha ikinyamakuru The New York Daily News cyagize kiti: "Queens Imam and his assistant shot to death by gunman in attack local Muslims blame on Donald Trump: ’His drama has created Islamophobia"

Mu rurimi rw’ikinyarwanda bisobanuye ngo "Iman n’umwuganizi we barashwe barapfa. Donald Trump akwiye kunengwa kuko imikino ye ikururiye urwango aba-Islam."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rashid - 17/08/2016 saa 14:38

Innah lilahi wa innah ilayhi raj'uun.twavuye ku Mana kandi ninaho tuzasubira.
Kanda hano umusubize

Mugenzi - 27/08/2016 saa 23:15

Oya,siby kuk iman izaduhindurir ubuzim ntabw tuzayisubirah cyan k tutanayivuyem
Kanda hano umusubize

Emmanuel gakozi - 16/08/2016 saa 20:47

Allah abakile mu bwami bwiwe. Birateye agahinda kubona abakozi bavuye gusenga Allah bicwa nki nyamaswa. Bamenye ko bazovyishura. Kuko bikoreye umutwaro badashobora kuitura. Allah Abazigame amen.
Kanda hano umusubize

- 15/08/2016 saa 20:08

Inna Lillah Wa Ina Ilayihi Radjiuna
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 15/08/2016 saa 09:53

Muli Amerika sibo bahora batwigisja Democratize ubwo se iyo Democtie barayifite?I Burayi ibyihebe bihitana abantu uko byishakiye,kdi bafite ikoranabuhanga bafite za Sattelite,reka mbabwire basomyi b'imirasire,nshiuti havandimwe umuntu wese akwiye kubyuka akishyira mu maboko y'Imana kuko n'impanuka zihitana benshi kdi tukagenda tuli inyangamugayo muli iyi si tuli abashyitsi n'abimukira,Yesu Kristo agiye kuza guca imanza,uzarutsinda?Imirasire murakoze.
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 15/08/2016 saa 09:53

Muli Amerika sibo bahora batwigisja Democratize ubwo se iyo Democtie barayifite?I Burayi ibyihebe bihitana abantu uko byishakiye,kdi bafite ikoranabuhanga bafite za Sattelite,reka mbabwire basomyi b'imirasire,nshiuti havandimwe umuntu wese akwiye kubyuka akishyira mu maboko y'Imana kuko n'impanuka zihitana benshi kdi tukagenda tuli inyangamugayo muli iyi si tuli abashyitsi n'abimukira,Yesu Kristo agiye kuza guca imanza,uzarutsinda?Imirasire murakoze.
Kanda hano umusubize

jojo - 14/08/2016 saa 22:55

Illuminati se ko iyoboye isi ni akumiro! Trump ari gusohoza ubutumwa bwabo....urwango...abantu bicane sekibi abone amaraso!!
Kanda hano umusubize

rukundo - 14/08/2016 saa 22:47

Ina lillah wa Ina ilayhi raji una.
Kanda hano umusubize

- 14/08/2016 saa 15:40

yallah abakire
Kanda hano umusubize

Bint mussa - 14/08/2016 saa 19:23

Ku Mana niho twavuye kdi niho tuzasubira Twamaganye ironda dini
Kanda hano umusubize

Aboubakar Ali - 15/08/2016 saa 06:45

Allah Abarinde Mubwami Bwiw Ishalla Bishe Abaislam Ntibishe Ubuislam.
Kanda hano umusubize

Ishimwe - 15/08/2016 saa 08:51

allah abakire mube
Kanda hano umusubize

Rwasa Hashimu - 16/08/2016 saa 07:47

Inalillah Wa Innailayihi Rajiuuna Ico Twomenya Nuko Buriwese Yandikiwe Imisi Azoba Kwisi Intambuko Uko Zizongana Ivyo Azofungura Uko Bizongana Azofpa Urwakarago Canke Azokwicwa Nabantu Ntanakimwe Duhindurako Ubworero Twihangae ,
Kanda hano umusubize

Abdullah Gerard Niyomwungere - 16/08/2016 saa 21:18

Amin.Mbe Abantu Kuki Twabay Nkinyamaswa?Allah Naharir Abica Izo NziraKarengane.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X