Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Amerika: Urusengero rw’abirabura rwahaswe inkongi y’umuriro

Urusengero rw’abirabura ruherereye ahitwa Mississippi, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwatwitswe rurakongoka.

Polisi muri Leta Mississippi muri Amerika batangiye iperereza icyateye itwikwa ry’urusengero rw’abirabura ari nako hagaragaye amagambo yanditse avuga ngo mutore Trump.

Uhagarariye ikigo gishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yavuze ko urwo rusengero rwitwa Hopewell Missionary Baptist Church rwatwitswe ku bushake.

Ibi bibaye mugihe hasigaye icyumweru kimwe ngo habe amatora, dore ko amatora ateganyijwe ku wa kane w’icyumweru gitaha. 10 ugushyingo 2016.

Meya wa Greenville, muri Mississippi yavuze ko icyo gikorwa ari icy’urugomo n’urwango rukomeje gukorerwa abirabura batuye muri Amerika.

Iki gikorwa cy’urugomo kiributsa abantu nanone itwikwa ry’insengero z’abirabura mu myaka ya za 1950 ndetse na 1960, ubwo barwaniraga uburenganzira bwabo.

Ibiro bikuru by’ubutasi by’Abanyamerika FBI byatangiye iperereza ngo harebwe abihishe inyuma y’icyo gikorwa cy’ugomo.

Urwo rusengero ruherereye ahitwa Greenville rwubatswe mu myaka 111 itambutse.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Musonera Araphat - 9/11/2016 saa 23:36

Nukuri nibareke amatiku isi dutuye niyacu twese !ahubwo batunganye umurimo bahabwa nuwabahanze maze bazitabarukire mumaho yuhoraho!. twese gusa nitumenye ko dupfa akamanyu kumutsima, erega ntanyirayo,Yikorere nkuzayirambaho ariko niwibuka urupfu ukorere ijuru nkuribupfe umwanya utazi!.Nimwirambire bantu ba Nyagasani.
Kanda hano umusubize

Nkuranga Joseph - 5/11/2016 saa 16:47

Ibyo Trump yavuze biratangiye.Abirabura kababayeho!!!
Kanda hano umusubize

- 4/11/2016 saa 14:38

None obama yamariyiki afrika cankabirabure kiretse kumucako baturyanisha
Kanda hano umusubize

- 4/11/2016 saa 14:38

None obama yamariyiki afrika cankabirabure kiretse kumucako baturyanisha
Kanda hano umusubize

MBONEZA - 4/11/2016 saa 14:37

ubundi nukumenya ko amerika ari nouveau monde kandi bakamenyako encien monde kwari afric ubundi bakarya barimenge, kuko byatuma tubura nabandi nkabambere.
Kanda hano umusubize

MBONEZA - 4/11/2016 saa 14:36

ubundi nukumenya ko amerika ari nouveau monde kandi bakamenyako encien monde kwari afric ubundi bakarya barimenge, kuko byatuma tubura nabandi nkabambere.
Kanda hano umusubize

cypriani - 3/11/2016 saa 16:42

Bene Rugigana baratangiye, Trump natorwa bizagenda gute? mube mwibukiranya les pays d'origine naho ubundi karabaye...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X