Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

AU irasaba ko umuti ku kibazo cy’u Burundi wihutishwa

Abagize akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’ibihugu by’ Africa bavuga ko hakenewe umuti wo kurangiza ibibazo bya politike biri mu Burundi byihuse.

Ibi babitangaje nyuma y’uko barangije urugendo bari bamazemo iminsi ine muri icyo gihugu.

Ambassadeur Lazare Makaya Safouesse uyoboye izo ntumwa yabwiye abanyamakuru ko igihe kigeze ngo abagize inzego z’ubutegetsi mu gihugu, amadini, amashyirahamwe adaharanira inyungu za politike, urubyiruko n’abagore bongere bicare bashake umuti watuma amahoro agaruka mu gihugu.

Yagize ati: ’’Amakuru twashakaga twarayabonye."

U Burundi bumaze umwaka urenga buri mu bibazo by’umutekano byakomotse ku kibazo cya politiki cy’uko Perezida Nkurunziza yongeye kuyobora igihugu kuri manda ya gatatu ibintu binyuranyije n’itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Abantu amagana bamaze kwicwa abandi ibihumbi barahunze.

Lazarre Makaya Safouesse, yavuze ko basanze hari intambwe yatewe mu kugarura amahoro n’umutekano ariko ngo haracyari byinshi byo gukora.

Ambassadeur Safouesse uhagarariye igihugu cya Congo Brazaville muri AU yavuze ko kugeza ubu abarundi bahunze igihugu ari ibihumbi maganabiri na mirongo itanu na birindwi (257.000), 54% muri abo ni abagore, 35% ni abakiri bato bafite imyaka iri munsi ya 25.

Mu gihugu hagati abarundi barenga miliyoni enye (4.000.000) bakeneye imfashanyo y’ibyo kurya.

Ambassadeur Makaya Safouesse yagize ati: ’’Nicyo gituma mvuga ko byihutishwa hakagira igikorwa.’’

Yavuze ko impande zose rero zigomba kujya ku meza y’ibiganiro kugira ngo hafatwe icyemezo gihamye kuri ibyo bibazo.

AU ishyigikiye ibiganiro biyobowe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yungirijiwe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzania, Benjamin Mkapa.

Gilbert Mahame-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NSHIMIRIM.VI100 - 8/08/2016 saa 20:37

VIANNEY TURETSE KO ATAWAGUTUMYE KUBA UMUVUGIZI W'ABARUNDI IVYO WAVUZE BIRABA AGATWE KAWE.EXCELLENCE PRESIDENT NIVYO KO ATWARA NATWARE ARIKO AMATEGEKO YARAHONYANZWE TURETSE WEWE URI INTAMENYA 1+1=3?IVYO NAVYO UVUGA NGO NTANTAMBWE BAZOBATERANA NIZERE KO WABIVUZE ATAWE UGISHIJE INAMA,GUTYO UKABA ARI WEWE N'AMASHETANI AKURIMWO MUGACA MUBA (NTITUZOKWEMERA).IVYO MVUGA KWARI UBUJAMBOJAMBO KANDI HAMWE ATA KAZI WOBA UFISE MURI LETA NTUSUBIRE GUTA UMWANYA KUKO NTACO URI.
Kanda hano umusubize

Butaro - 9/07/2016 saa 23:49

Abantu bomuri Kongo brazaville ntabwo bagombye kuricyo bavuga muri Africa ese kuki nabadafite icyo bigejejeho muri demokarasi usanga bari gutokora agatotsi ariko batareba umugogo ubahuma amaso?
Kanda hano umusubize

kay - 26/06/2016 saa 19:53

mwe igihe cyanyu cyo kubeshya rubanda cyararangiye ninkibyo nyine byo kwiyita umukiranutsi warangiza ukoreka imbaga nka giti mujisho wo hakurya naho wowe na bible yawe nkeka mukeneye amahugurwa, kandi si wowe uzi gusoma cyane kurusha abayanditse dore ko ugendera mukigare kibyo utazi. iyi Isi dutuye imaze imyaka irenga 7 milliard nawe ngo izarimbuka harya ni ryari ra?? kurimbuka ni wowe ninjyewe niburi umwe wese mu bikorwa bye nawe iyo uwo nona uba uri kurimbuka kandi urimbura nabandi niba utegereje kuzabona isi yubama amaso azahera mukirere uzarinda ujya kwa nyamuzinda ntabyo ubonye . abantu batuze baturane dusangire akabisi n'agahiye maze urebe ko isi idatekana. NB: umbabarire mbiterwa nuko abemera aribo babaye inyamaswa bakarya abantu amaywa y'ihangu nguko ukurimbuka.
Kanda hano umusubize

Vianney - 25/06/2016 saa 21:29

Mbanje Kubaramutsa Bakunzi Bikinyamakuru Nubwambere Ntanze Iciyumviro Ngaha Kurubuga Nagomba Mpanure Ababanyamakuru Babesha Kobobiheba Kuko Imana Izobahana Nkurunziza Uburenganzira Bwogutwara Arabufise Kandi Nababashitsi Mwababesheye Uvyomwanditse Ntahobavuze Ko Nkurunziza Yatwaye Manda Itemewenamategeko Nimwihanure Uburundi Namahoro Turimaso Ntantambwe Muzoduterana Nimwihane Kuvuga Ibinyoma
Kanda hano umusubize

kay - 26/06/2016 saa 19:46

Mr Vianney nanjye nkwibarize iyo Nkurunziza atiyamamaza izo mvururu zarikubaho??? naho kuvuga ko nta ntabwe twabaterana sinzi abo ushaka kuvuga kandi niba ari abanyamakuru nawe ushatse wakwandika ikindi niba ari igihugu nawe ushatse wanenga ibitagenda ariko kwigereranya ho ho nkeka ibikorwa byivugira tugire amahoro.
Kanda hano umusubize

KABERA Thomas - 25/06/2016 saa 19:04

Nta muti washobora iyi si yacu.Mulibuka ko abarundi basinye amasezerano yo guhagarika intambara i Arusha.None dore uko bimeze.Nubu nibongera bakumvikana,bazongera barwane.Reba na none ukuntu Abakongomani basinye amasezerano muli South Africa (San City).Ariko ubu Kabila ahanganye n'abandi bamurwanya.Ibibazo by'isi bizakemurwa n'imana ku munsi wa nyuma.Imana izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa,isige abantu bake bayumvira kandi bakayikorera (Imigani 2:21,22).Mwikeka ko politike ariyo yakemura ibibazo.Aho kubikemura niyo ibitera.Mushake ubutegetsi bw'imana aho guheranwa n'ibyisi (Matayo 6:33).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X