Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Abasilikare 18 bato barashinjwa guhirika ubutegetsi byarananiye abakuru "Genarals"

Urukiko rukuru rwa Komine Mukaza mu mu murwa mukuru Bujumbura rwafashe umwanzuro wo kurekera muri gereza abaporisi n’abasirikare cumi n’umunani baskurikiranweho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero NKURUNZIZA, guhungabanya umutekano w’igihugu, gutunga ibirwanisho badafitiye uruhushya, no gukorana n’imitwe ihungabanya umutekano w’igihugu.

Abo basirikare bose bafashwe ku wa 14 Mutarama 2016, bafungiwe muri gereza nkuru ya Ngozi, bakaba bafatiwe umwanzuro wo gukomeza kuguma mu munyhururu, ariko bakaba bashobora kujuririra uyu mwanzuro mu gihe kitarenga amasaha 48.

Aba bapfunzwe ni ikiciro cya kabiri gikurikiranyweho icyaha cyo gushaka guhirika umukuru w’igihugu ku butegetsi, mu gihe abo mu kiciro cya mbere cy’abashinjwa icyo cyaha, bayobowe na General Major Cyrille NDAYIRUKIYE, bafungiwe muri gereza nkuru ya Gitega.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yatangaje ko abo bafashwe bagizwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi bagiye bungirije abayobozi bakuru (Sous-officiers) ndetse n’abasilikare bato (Hommes de troupe).

Gusa ababikurikiranira hafi bagatangazwa n’uburyo abasilikare batarimo umuyobozi ukomeye n’umwe bategura guhirika ubutegetsi, mu gihe n’aba “General” byabananiye mbere.

Nk’uko byatangajwe n’igipolisi cy’u Burundi, abo basilikare n’abapolisi bari mu mutwe umwe n’umusilikare Adjudant Eddy Claude NYONGERA uheruka gupfira mu biro bishinzwe iperereza mu gisilikare cy’u Burundi, mu buryo bwatangaje benshi, ariko OP1 Pierre NKURIKIYE, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi akaba yaratangaje ko uwo musilikare yiyahuye.

Abo basilikare n’abapolisi bafunzwe bakurikiranweho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Petero NKURUNZIZA ni :

1. Albet Kitaburaza (Adjudant-Major)

2. Anicet Bigirimana (BPC2)

3. Thadée Gahungu (Adjudant)

4. Ferdinand Masabo (Adjudant)

5. Innocent Girukwigomba (BPP1)

6. Claver Ndayizeye (OPP1)

7. Hérménegilde Ngiriyabandi (Adjudant)

8. François Ngendakumana (Adjudant)

9. Célestin Nsabimana (Caporal-chef)

10. Pascal Nshimirimana (Caporal-chef)

11. Eric Manirakiza (APC)

12. Révérien Mayoya (APC)

13. Félix Nyandwi (APC)

14. Basile Ndikuriyo (APC)

15. Christophe Ciza (APN)

16. Pontien Ndayikunda (APN)

17. Adronis Nduwayo (Adjudant)

18. Jean de Dieu Nduwumwami (Adjudant)

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Runuya frederic - 14/10/2016 saa 11:25

Nkurunziza arimo kwikanga baringa nawe se buri ngo coup d'etet ahaaaaaa numugore we azamufunga amwikangamo umwanzi buriya igihe cyo kuva kubutegetsi kirageze
Kanda hano umusubize

nteturuye nicodeme - 13/10/2016 saa 23:48

Imana nitabare uburundi n'abarundi.
Kanda hano umusubize

Azalie S - 13/10/2016 saa 15:02

Nibumvikane Kuko Igihe Cintambara Mugihugu Cararangiye Imana Ibafashe Mwumvikane Murakoze
Kanda hano umusubize

DUSINGIMANA.JADO - 12/10/2016 saa 19:45

IGITECYEREZO ,NUGUMA. UBURYO!AMAKU ATUGERAHO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X