Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Abayoboke batanu ba Agathon Rwasa batawe muri yombi

Nyuma y’uko Agathon Rwasa umukuru w’ishyaka FNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza atangaje ko yemeye kujya mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta ya Nkurunziza agamije kubona uko atambutsa ibitekerezo bye birwanya ubutegetsi bwa Leta iriho, kuri ubu abayoboke b’ishyaka rye bakomeje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, aho batanu muri bo bafashwe n’igipolisi ku musozi Mayengo, zone Kigwena, mu ntara ya Rumonge. Bose uko ari batanu bakaba bafungiwe muri gereza y’intara ya Rumonge.

Abo bayoboke ba Agathon Rwasa bari gushinjwa n’abashinzwe umutekano ndetse n’inzego z’iperereza ko ngo bari kugenda bakora inama zitamenyekanishijwe mu buyobozi bw’abashinzwe umutekano mu gihugu.

Gusa ku ruhande rw’abashinjwa icyo cyaha, bavuga ko barenganwa, kuko bavuga ko bari mu minsi mikuru y’umuryango.

Abafashwe baje biyongera ku bandi barindwi nabo bari mu ishyaka rya Agathon Rwasa, bafatiwe muri komine Kinyinya intara ya Ruyigi, abo na bo bakaba barashinjwaga ko bahamagariraga abanyagihugu guhunga.

Rwasa Agathon asanzwe ari icyegera cya mbere cy’umukuru w’inteko ishingamategeko mu Burundi, kuri ubu akaba yamaganira kure iryo fatwa n’itotezwa bikorerwa abayoboke b’ishyaka rye, ndetse akavuga ko ibiri gukorwa byose byihishwe inyuma n’abayoboke b’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi. Akomeza avuga ko batubahiriza uburenganzira bw’abo badasangiye imyemerere n’amahitamo mu miyoborere.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kaka - 28/09/2016 saa 07:48

Iyi niyo Nyeshyamba murabeshyaka kabisa? Iyiwayinyurahe?
Kanda hano umusubize

kaka - 28/09/2016 saa 07:48

Iyi niyo Nyeshyamba murabeshyaka kabisa? Iyiwayinyurahe?
Kanda hano umusubize

kaka - 28/09/2016 saa 07:48

Iyi niyo Nyeshyamba murabeshyaka kabisa? Iyiwayinyurahe?
Kanda hano umusubize

sabumuremyi bosco - 27/09/2016 saa 19:47

Mwubahamategeko mureke akajyagari mugihugu cacu turagikunda ntidushakako cyibumusaka nakazikanyu mukomeze muzabibona imana izahana uwusenya ibyatubatse
Kanda hano umusubize

joseph - 27/09/2016 saa 16:03

eeeeeehhh!!! dore inyeshyamba ndabarahiye!!!! uyu yakumira bunguri no munda ngo doo!!!
Kanda hano umusubize

emmanuel - 27/09/2016 saa 18:00

Kubera iki uvuga NGO ni nyeshyamba ubonye atali nkabandi?ESE Uzi icyaha bafite Ali icyihe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X