Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Burundi : Ishyak MSD rikomeje gushinja Leta ihohoterwa rikabije rikorerwa abayoboke baryo

Nyuma y’uko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu gihugu cy’u Burundi rufashe umwanzuro wo kwimura imfungwa zigera kuri 25, zirimo 16 b’abayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetse rya MSD bimuriwe mu magereza ya Rumonge na Gitega, bakuwe muri gereza ya Mpimba, kuri ubu ishyaka rya MSD rirashinja Leta guhohotera bikabije abayoboke baryo.


Abagize ishyaka MSD rya Alexis SINDUHIJE bavuga ko ari itotezwa n’ivangura bikomeje gukorerwa bikomeje gukorerwa abayoboke baryo, ibi ngo bikaba biri mu buyobozi bukuru bushinzwe amagereza.

Gusa ubu buyobozi bushinzwe amagereza bwo buvuga ko kwimura abagororwa bakurwa mu magereza bajyanwa mu yandi bafungirwamo ari igikorwa gisanzwe kandi bikorwa kenshi, ari nayo mpamvu iri shyaka ritakagombye kubitindaho.

Ubu buyobozi bushinzwe amagereza buvuga ko abanyururu bakuwe muri Gereza ya Mpimba, 15 bajyanwe muri gereza ya Rumonge, abandi 12 nabo bakaba bari muri gereza ya Gitega.

Ishyaka MSD rivuga ko ribasbajwe n’ihohoterwa abayoboke baryo bakomeje kugirirwa aho bari hose kugeza n’aho ubuzima bwabo bumerewe nabi ndetse n’abafunzwe bakaba basangwa mu magereza bagakorerwa iyicarubozo.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muvyara wingwe - 19/09/2016 saa 16:37

humura barundi uriya nkurimbi. nibarukwege kandi mugiye ku bibona urya ninkunguzi
Kanda hano umusubize

nsabiyera nestor - 12/09/2016 saa 10:34

akwiye gufa
Kanda hano umusubize

nsabiyera nestor - 12/09/2016 saa 10:34

akwiye gufa
Kanda hano umusubize

nsabiyera nestor - 12/09/2016 saa 10:33

hubw nkurumbi akwiy gupfa
Kanda hano umusubize

- 9/09/2016 saa 11:55

ese ko 5years irikugenda ishira ubwo igihe manda izaba irangiye what is going on?
Kanda hano umusubize

RUTURWA NYUNGURA - 8/09/2016 saa 15:57

Imana niyo nkuru.
Kanda hano umusubize

RUTURWA NYUNGURA - 8/09/2016 saa 15:54

Ibiri kuba byose Imana irabizi,mutegereze izahindura ibihe kuba byiza.Uwezwa agume yezwe kandi n'uwandura agume yandure.
Kanda hano umusubize

- 8/09/2016 saa 13:51

Imana izabikora kuko nibitaribi yarabikoze ibyo abana babantu batashobora Imana irabishobora
Kanda hano umusubize

Ndag M - 8/09/2016 saa 00:04

Mbonakubwaje Bokwitonda Kuko Ntibazoheramugasho Basengimana Vyose Irabishoboye
Kanda hano umusubize

nzabandora - 7/09/2016 saa 17:03

ibya politique y'ubundi ntibizoroha, noneho numvishe ngo uburusiya bugiye gushyira ikigo cya gisirikare muri tanzaniya no muburundi, ubwo abatemera leta bashobora kugumya kuhahurira nakaga,ngo uwitwa Bunyoni na minister wa deffanse babyemeje iyo bari muburusiya. bishobora kuba bitagiye korohera abarwanya Nkurunziza. ubu Africa niho hari imari ishyushye.
Kanda hano umusubize

Protais Ncamihigo - 13/09/2016 saa 07:49

Abo Kwisi Bategura Ivyabo,mugabo Imigambi Y'Imana Ikomeza Gutsinda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X