Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Perezida Nkurunziza ntiyari kuzayobora Gen. Niyombare akiri mu gihugu

Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu gihugu Burundi zazengurutse a gace ka Kayanza ariko ziririmba ndetse zinashimangira ko Perezida Nkurunziza azayobora ubuziraherezo.

Izi mbonerakure zari zitwaje intwaro gakondo, ndetse n’imbunda zo mu bwoko bwa karachnikov, abaturage batuye mu gace kitwa i Mukoro bakaba bakutse umutima bitewe n’ibyo bikorwa by’imbonera kure.

Nk’uko byatangajwe na Radiyo RPA dukesha iyi nkuru, ivugako urwo rubyiruko rw’imbonerakure rwagaragaye rufite intwaro gakondo ndetse n’imbunda ahagana mu masaa moya ( 7:00) za mugitondo ubwo baririmbaga indirimbo zatumye abaturage bibaza byinshi icyo izo mbonerakure zigamije.

Iyo karitsiye ya Mukoro ubusanzwe izwiho kuba iri mu ruhande rutavugana rumwe na Leta ya Perezida Petero Nkurunziza.

Mu ndirimbo izo mbonerakure zaririmbaga hari higanjemo ubutumwa buvugako uwari uteje ikibazo yari Gen Godefroid Niyombare, none akaba yarahunze igihugu bityo bikaba biha imbaraga Perezida Petero Nkurunziza gukomeza kuyobora icyo gihugu ubuziraherezo.

Ku bwibyo abarwanya manda yiswe iyagatatu itaravuzweho rumwe n’abarwanya Nkurunziza baka nta yandi mahitamo bafite usibye kwemera ubutegetsi buriho.

Muri icyo gikorwa twavuga ko cyari icyo gushimangira ko Ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ko ntakizabukoma mu nkokora, harimo na bamwe mu bayobozi bakuru batandukanye, nk’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Lycee Communal Kayanza n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta.

Bamwe mu baturage batangiye kugira ubwoba bibaza icyaba kihishe inyuma y’iki gikorwa kirigukorwa n’imbonerakure.

Izi mbonerakure zikaba ari urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD FDD rya Perezida Nkurunzi, aho zagiye zivugwaho ibikorwa bibi birimo kwica bamwe mu batavuga rumwe na Perezida Nkurunziza ndetse n’ibikorwa byo gufata ku ngufu.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsaguye andre - 9/11/2016 saa 21:23

mbega izoradiyo ahozakambikiy ibara igihuguc uburundi ntizohebazikikubit agashi?esebarons urudandazamukinyoma? jewendibazako kuvahobakabesheye ububaramazekubahinyura. nibarekerero kwambikibara imbonerakure kukomurikayanza ntakibazokihari kukonivyukuri mwaraniboneye ko bashaka amahoro kukomugihekayanzayariyatewe abanyagihugunibobagize uruhararuninimukurwanya abobanyabari
Kanda hano umusubize

mukiza brown - 7/11/2016 saa 06:58

nogufunga abasabiriza nakarengane kukilo uba ushaka kwigaragaza uko utari
Kanda hano umusubize

mugwa - 6/11/2016 saa 13:00

Uwutazi rpa yo arayibarirwa.rpa ibice 90% vyimpunzi zirimahama niyo yabahungishije ibesha ngo habaye i nama yo kwica abatutsi bakazinduka bahunga.jvuga ibihuha gusa mbese ni nkishaka rya politike (opposition) mukaynaza niho tuba kumukoro ninde yabababeshe ko batemera leta ?ubwo nububeshi
Kanda hano umusubize

sengiyumva innocent - 4/11/2016 saa 07:26

ibutundi hacyewe ubutabazi abanubararenganwa cyane
Kanda hano umusubize

- 5/11/2016 saa 17:22

banza umenye igihugu kirwananikindi
Kanda hano umusubize

sikobiri - 3/11/2016 saa 22:26

Nukuri Babeshe Cane Twebwe Dutuye Kwi Hangare Cingwe Kwi Zone Ko Tutavyumvise?Mbwirukuntu Umuyobozi Wishur Ingene Ashobora Kuja Mwikarashishi A 7h Kandi 7h30 Abari Kuri Au Salut Du Drapeau??Babeshe Cane Mu Kayanza Turintatana Ivyo Mwumvahandi Iwacu Sikobiri Dufatanye Munda!Ramba Ramba
Kanda hano umusubize

peter - 3/11/2016 saa 20:19

Radio RPA naho itaniye na Radio RTLM iyabaga mwumvaga ibivugirwa kuriyo Radio RPA isigaye ikorera muri studio za contact FM. nakindi bavuga uretse amacakubiri aho birirwa bita abahutu ngo na bagesera no naba Menja jye narumiwe pe . iyi Radio mu gihe habaga imigumuko i Burundi yajyaga itanga amatangazo ikabwira ababaga bari mu migumuko ngo bajye mu nzuri iri muri cartier ya Mutakura kwibarabara rya 2 ngo harinzi irimo interahamwe ngo bagende bazifate yewe yewe ibi byatumye abanyarwanda bahohoterwa cyane muribuka umusore wu murundi wafashwe agakubitwa cyane hafi yo gupfa ngo nuko bumvise avuga ikinyarwanda baje ku musaka basanga afite passport yo muri France icyo gihe se wuwo musore yavugiye ku ijwi ry' amerca ko umwana we yarari i Burundi ari muri vacance kandi impamvu avuga ikinyarwanda kinshi kurusha i Kirundi nuko yakuriye mu Rwanda aba ariho anigira amashuri doreko yavutse ababyeyi be ari mpunzi zahunze imvururu zari i burundi mu 1972 Radio RPA imikorere yayo naho itaniye niya RTLM yirirwaga ibwira interahamwe ngo uduce twihishemo abatutsi
Kanda hano umusubize

Honole Kezakimana - 4/11/2016 saa 08:59

Nukuri Uburundi Burabeshegwa Nureke Bavuge
Kanda hano umusubize

peter - 3/11/2016 saa 20:16

Radio RPA naho itaniye na Radio RTLM iyabaga mwumvaga ibivugirwa kuriyo Radio RPA isigaye ikorera muri studio za contact FM. nakindi bavuga uretse amacakubiri aho birirwa bita abahutu ngo na bagesera no naba Menja jye narumiwe pe . iyi Radio mu gihe habaga imigumuko i Burundi yajyaga itanga amatangazo ikabwira ababaga bari mu migumuko ngo bajye mu nzuri iri muri cartier ya Mutakura kwibarabara rya 2 ngo harinzi irimo interahamwe ngo bagende bazifate yewe yewe ibi byatumye abanyarwanda bahohoterwa cyane muribuka umusore wu murundi wafashwe agakubitwa cyane hafi yo gupfa ngo nuko bumvise avuga ikinyarwanda baje ku musaka basanga afite passport yo muri France icyo gihe se wuwo musore yavugiye ku ijwi ry' amerca ko umwana we yarari i Burundi ari muri vacance kandi impamvu avuga ikinyarwanda kinshi kurusha i Kirundi nuko yakuriye mu Rwanda aba ariho anigira amashuri doreko yavutse ababyeyi be ari mpunzi zahunze imvururu zari i burundi mu 1972 Radio RPA imikorere yayo naho itaniye niya RTLM yirirwaga ibwira interahamwe ngo uduce twihishemo abatutsi
Kanda hano umusubize

irankunda david - 3/11/2016 saa 19:52

Ubutegetsi bwiza nubuterimbere butabangamiye abaturage eg murwanda ubwo bubaka ibyiterambere nyamara abaturage bamwe barigufungwa kubera kubura amafranga ya mituel nogutwarwa bunyeshyamba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X