Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Burundi: Perezida Nkurunziza yongeye kwibutsa abarundi ko bakwiye kwamagana abashaka gusubiza u Burundi mu bukoroni

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru wahariwe amakkomine mu gihugu cy’u Burundi Perezida Petero Nkurunziza yongeye kwibutsa abarundi bose ko bagomba kwamagana umuntu wese aho ava akagera ushobora gutuma u Burundi bwasubira mu bihe by’ubukoroni.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cy’Uburundi, umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yavuze ko kwishyira ukizana nyakuri kw’igihugu ndetse n’iterambere ryaco biri mu maboko y’abaturage bacyo, ngo ni yo mpamvu bagomba kwamagana umuntu wese ushaka gusubiza u Burundi mu gihe cy’Ubukoroni.

Perezida Nkurunziza yabwiye abaturage be ko nk’uko badahwema kubivuga, ngo abanyagihugu ni bo iterambere rikomokako rikongera rikabagarukako, ku rwego urwo ari rwo rwose. Ibi rero ngo ni bwo bwigenge nyakuri, ndetse ari na yo mpamvu insanganyamatsiko y’uwo munsi yavugaga iti: « Ubumwe n’urukundo mu bavuka Komine, ni yo nzira iboneye itugeza ku iterambere rirambye no gukunda igihugu cyacu. »

Aha rero Perezida Nkurunziza yahise aboneraho kubwira abanyagihugu ko bashyize hamwe bagomba kwamagana ushaka kubasubiza mu bihe by’ubukoroni ngo kuko ntaho babageza.

Yagize ati: "Turabasaba ngo murusheho kwiyumvamo igihugu cyacu, mwite ku iterambere ryacyo, abakivukamwo n’abagicumbitsemo, maze mushyigikire ikintu cyose kizanira iby aiza abanyagihugu. Twiyame kandi twamaganye abo bose bashaka kudusubiza mu bukoroni no kutunyaga ubwigenge twabonye bitugoye. Murwanye buri wese ushaka kudusubiza mu bukoroni."

Perezida Nkurunziza asabye ibi abaturage ayobora mugihe Leta yanze iyoherezwa ry’abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye 228 b’Umuryango w’Abibumbye ku butaka bw’u Burundi. Iki gihugu kivuga ko u Rwanda n’u Bufaransa bufite inyungu ku koherezwa kw’aba bapolisi mu Burundi nubwo butagaragaza iyo nyungu iyo ari yo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KANYABUGINGO J.Claude - 16/09/2016 saa 07:34

Nkurunziza koko azi ijambo ubukoloni icyo bivuze nuko bwavuyeho kw'isi? Ndabona afite ikibazo cyo kumva ko ayoboye injiji badasobanukiwe, ubukoloni bwaracitse kandi ntibwagaruka ashakishirize ahandi ayobya abatitage be ababibamo urwango n'amatiku, nita gihugu ubu cyakwigarurira ikindi ngo kigikolonize, Ese iteramberr avuga riri he?imyaka yose amaze ayobora agejeje he Uburundi?
Kanda hano umusubize

rwanga - 21/08/2016 saa 10:29

on repond les imbéciles par silence. merci ma patrie le Rwanda
Kanda hano umusubize

Habonimana Jonas - 17/08/2016 saa 08:58

Twebwe Abarundi Turiyamirije Inyifatombi Ibihugu vyaburaya bishaka kudusubiza mubukoroni.Nyakubahwa Présidant Wacu Turamushigikiye.Baje Tuzohagurukira Rimwe Tuja Kubarwanya.
Kanda hano umusubize

Habonimana Jonas - 17/08/2016 saa 08:51

Nyakubahwa Présidant Wacu.Twebw abarundi turi mugihugu turamushigikiye.Turanse Iyindi Colonisation yabanyaburaya.arundi twese tuzohagurukira rimwe tuja kubarwanya.Twebw Abarundi Twese Turabiyamirije.
Kanda hano umusubize

Super Day - 16/08/2016 saa 21:40

Nakomere,turinyuma.
Kanda hano umusubize

JOMAPERE - 21/08/2016 saa 19:37

TURAMUSHIGIKIYE PRESIDAWACU NAKOMERE YADUKUYEKO AMABONBETUZOMURWINYUMA YADUHAYE AMAHORO
Kanda hano umusubize

Mbisengimana Sytraton - 16/08/2016 saa 09:55

Turabyiyumvira ariko nkurunziza ashakiki ku Rwanda ?burimunsi nurwanda?iyobayarazi abarundi turi murwanda ukotungana,
Kanda hano umusubize

Mbisengimana Sytraton - 16/08/2016 saa 09:51

Mugabo muraturyarya canegose
Kanda hano umusubize

6666?F,D,ELSE - 15/08/2016 saa 09:41

AHUBW UWOMUGBO NKURUMBI YARWAYE MUMUTW!! NUGUSARA KURIMWO!! N'UGTURUBURA KURIMWO!! WUMVA AKOMEY??
Kanda hano umusubize

innocent - 12/08/2016 saa 12:15

NKURUNZIZA ibyavuga ndamushyigikiye 100% umva mwamwanga mutamwanga Azabayobora . Mumureke kuko beshi baramunaniwe
Kanda hano umusubize

value - 12/08/2016 saa 20:52

nduwayo president avuga ukuri!muburundi,ntanzu iriko irasha,nibatenyenye,twebwe abene gihugu dufatanye munda,ntakabi,
Kanda hano umusubize

DIDIYE - 14/08/2016 saa 07:44

ndamushigikiye pe nakomerezaho koko najye nubwo ndi murwanda ariko umuryango wajye uri iburundi by murakoze yari didiye Habarurema Azampagare Kuriyi Nomero 0725044729 Sawa
Kanda hano umusubize

cyane - 9/08/2016 saa 00:08

Perezida aba ari perezida sha ntugapfe kuvuga ubusa! Uzahere kuri meya wawe ni bwo uzamenya icyubahiro afite. Kandi burya ibyinshi si we bwite ubikora; ntitukajye dupfa gusakuza gusa. Erega ngo umwami ntiyica, hica rubanda!
Kanda hano umusubize

mpfumukeko - 9/08/2016 saa 13:27

Waba uri umuswa nkawe birumvikana wa Nterahamwe we!
Kanda hano umusubize

Noah - 10/08/2016 saa 09:21

AHUBWO NIBABEMASO HATONAHATO BATAHA SIGA UBUZIMA
Kanda hano umusubize

colon - 8/08/2016 saa 16:28

Je colonise le Burundi et le peuple burundais! Suis-je colonialist oui ou non? Nkurunziza arazi aho yoba ari ga hewe?
Kanda hano umusubize

ahahahah nimwamamare - 7/08/2016 saa 22:00

uwo muprezida ntasoni afite ubwokoko aravuga atyo ngo ntashaka ubukironi nabantu amaze kwicuaha mugihucye eraga aravymuga
Kanda hano umusubize

Nyabenda Jean - 8/08/2016 saa 17:04

Ahubwo Uwomuntu Numusazi Petero Nkurunziza Numugabo Ahubwo Nagume Kwijambo Abarundi Turinyuma Ivyobijuju Nibigumane Ubujuju Bwavyo
Kanda hano umusubize

- 23/08/2016 saa 02:39

Kuko Siku Utamutambua Utajikutana Wewe Ndio Kijuju.
Kanda hano umusubize

ahahahah nimwamamare - 7/08/2016 saa 22:00

uwo muprezida ntasoni afite ubwokoko aravuga atyo ngo ntashaka ubukironi nabantu amaze kwicuaha mugihucye eraga aravymuga
Kanda hano umusubize

ahahahah nimwamamare - 7/08/2016 saa 22:00

uwo muprezida ntasoni afite ubwokoko aravuga atyo ngo ntashaka ubukironi nabantu amaze kwicuaha mugihucye eraga aravymuga
Kanda hano umusubize

cyane - 7/08/2016 saa 13:37

Bajye bankuraho izo politiki zishaje! Nabonye umukoloni mubi ari uwirabura: wawundi nibwira ko duhuje gupfa no gukira, kandi we ashaka kungumisha mu nyanja y'ubujiji n'ubukene! Byose mu izina rya Yesu kandi!
Kanda hano umusubize

king olorndo moises - 7/08/2016 saa 18:10

Bareke sha
Kanda hano umusubize

king olorndo moises - 7/08/2016 saa 18:10

Bareke sha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X