Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Burundi:Polisi yatangaje ko umunyamamakuru Bigirimana atari mu mirambo yatoraguwe mu mugezi

Polisi yo mu gihugu cy’u Burundi iratangaza ko ikomeje gukora iperereza ku irengero ry’umunyamakuru Jean Bigirimana wabuze tariki ya 22 Nyakanga uyu mwaka, ariko yemeza ko ibyo bamaze kumenya ari uko mu mirambo ibiri yatoraguwe mu mugezi wa Mubarazi mu Ntara ya Muramvya uwo munyamakuru atarimo nkuko byagiye bivugwa.

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe gukumira impanuka nibo bakuye iyo mirambo y’abantu bataramenyekana mu mugezi wa Mubarazi bayijyana mu mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Muramvya i Burundi.

Ni nyuma y’uko tariki ya 11 Kanama 2016 ibonywe n’abanyamakuru bagenzi be bari bari gushakisha ko bamubona mu gace yaburiyemo ka Bugarama, aho bahise batabaza inzego z’umutekano ngo ziyikure mu mazi.

Umwe muri iyo mirambo yakuwe mu mazi ntiwari ufite umutwe, bikaba ngo byaragaragaraga ko mbere y’uko uwo muntu atabwa mu mazi yabanje kuwukatwa.Undi wo wari uboshye amaboko uri mu mufuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko iperereza kuri abo bantu bishwe rikomeje gukorwa n’Urukiko rw’i Muramvya, ndetse ko basanze ku myirondoro yabo Bigirimana atarimo.

Jean BIGIRIMANA wari usanzwe ukorera ikinyamakuru IWACU, yaburiwe irengero tariki 22 Nyakanga 2016, aho bivugwa ko yatwawe n’inzego zishinzwe iperereza muri iki gihugu ndetse ngo zikamujyana ahantu hatazwi.

Uyu munyamakuru ngo yaba yari amaze igihe agendwaho cyane ngo akurikiranyweho inkuru yatangaje ku by’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’indi nkuru ngo yavugaga ku buzima bw’abanyamakuru bari mu buhungiro.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jojo - 14/08/2016 saa 22:50

Humm...nkawe ubwo uvuze ibijyanye n'ibyanditse aha?? Urasomye ubwenge bwawe bubona jehova gusa? Abantu barishwe kandi birababaje!! Wituvangira rero...
Kanda hano umusubize

jojo - 14/08/2016 saa 22:48

Humm...nkawe ubwo uvuze ibijyanye n'ibyanditse aha?? Urasomye ubwenge bwawe bubona jehova gusa? Abantu barishwe kandi birababaje!! Wituvangira rero...
Kanda hano umusubize

- 26/08/2016 saa 22:00

polic yuburundi nifatirwe ibihano mpuzamahanga kuko imaze abagabo muburundi yishe umusore ibeshya koyiyahuje urwembe reba bihozagara aribagiranye ati turacyarimwiperereza isi nikucyi ibireberagusa?
Kanda hano umusubize

NIYONGABO J.CLAUDE - 14/08/2016 saa 21:36

NONEMURAMAZEKUBONAAHARI
Kanda hano umusubize

Byamungu Benoni - 16/08/2016 saa 13:31

Turi mubihe byanyuma abantu bakwiriye gusenga cyane.
Kanda hano umusubize

mubarazi - 14/08/2016 saa 17:05

Nta n'isoni abategetsi bafite ku icwa rya hato na hato ry'abanyagihugu? Biteye ubwoba kuyoborwa n'ibikoko.
Kanda hano umusubize

hitimana Esra - 14/08/2016 saa 15:35

Ndasubiza wowe witwa HAKORIMANA JOSEPH.Ntabwo YEHOVA akora gutyo.Kuva Adamu na Eva bamara gukora icyaha,abantu hafi ya bose batuye isi bakora ibyo YEHOVA yanga (kwicana,kurwana,gusambana,kwiba,gucuranwa ibyisi,intambara,politics,kurya ruswa,gusenga mu buryo imana itemera,etc...).Abo bose Imana yitwa Yehova irabihorera bagakora ibyo yanga.Ariko yashyizeho UMUNSI izabarimbura bose.Byisomere muli Ibyakozwe 17:31,Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Menya rero ko imana izadutabara ku Munsi wa nyuma.Aliya masomo ya Bible natanze,arerekana ko kuli uwo MUNSI,imana izica abantu bose banga kuyumvira,ahubwo bakibera mu byisi gusa.Izasigaza abantu bake bayumvira,izure kandi abantu bapfuye bayikorera,babe mu isi izahinduka PARADIZO.Bisome muli Yohana 6:40.Nguko uko bizagenda.Nawe niba ushaka kuzaba muli iyo Paradizo,iga neza Bible hanyuma ukore ibyo imana isaba abakristu nyakuli bose.Halimo no kujya mu nzira ukabwiriza nkuko YESU n'ABIGISHWA be babigenzaga.Bisome muli Yohana 14:12.Wikeka ko kuba umukristu nyawe ali guha Pastor icyacumi cyangwa kujya kurya Ukalisitiya kwa Padiri.Ntabwo aliko abigishwa ba YESU bakoraga.
Kanda hano umusubize

HAKORIMANA JOSEPH CONCIA - 14/08/2016 saa 10:10

ABARUNDI YEHOVA, ABATABARE KUKO NTAMUTEKANO UHAGIJE BAFITE NKURUNZIZA NTASHOBOYE KUYOBORA PE AHAA NTAHANYAGASANI MANA TABARA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X