Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Cote d’Ivoir: Simone Gbagbo ashobora kuzakatirwa igifungo cya burundu

Urukiko rwo muri Cote d’Ivoir rwafashe icyemezo cyo kuzacira urubanza Simone Gbagbo ko yakoze ibyaha byo guhungabanya uburenganzira bw’okiramwa muntu, nyuma y’aho we n’abamuburanira bangiye kwitaba urukiko kuri uyu wa gatatu.

Simone Gbagbo ni umufasha wa Laurent Gbagbo wahoze ayoboye icyo gihugu, yari asanzwe aburanishirizwa muri rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I LaHaye mu Buholande.

Laurent Gbagbo yahoze ari perezida wa Cote d’Ivoir yanze kwemera ibyavuye mu matora mu 2010 ndetse yanga no kuva ku butegetsi, iba intandaro y’imvururu zahitanye abasivile bashyika ku 3000.

Simone Gbagbo ashinjwa kumushyigikira mu kugumura abashyigikiye umugabo we, kwica abatavugarumwe nawe.

Urubanza rwe rwasubitswe rwimuriwe ku wa 28 z’uku kwezi kwa cumi na kumwe. Bikaba byitezwe ko ashobora gukatirwa igihano cyo guhungwa burundu.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bitwenge - 19/11/2016 saa 03:13

Abagore baba perezida bagakuyemo. Isomo ruriyabandi.
Kanda hano umusubize

kwizera - 18/11/2016 saa 23:51

ABAGORE. BABA PEREZIDA. BOMURI AFRIKA. BAKWIRIYE GUKURAMO ISOMO .
Kanda hano umusubize

Bagbo - 18/11/2016 saa 16:16

Uwatsinzwe intambara wese nikovigenda niyihangane.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 18/11/2016 saa 12:46

Nizo Nyungu Zikwiye Abayobozi Bica Abaturage Ibyo Yamaze Igihe Asahura Igihugu Bimumariye Iki? Ikigusetsa Ntanuwe Uzabirya Isomo Kubandi Nkawe Hano Muri Africa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X