Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Batayo ya 46 y’ingabo z’uRwanda ziri mu butumwa bw’amahoro I Darfur muri Sudani y’epfo (UNAMID), ku itariki ya 27 Ukwakira 2016 bambitswe imidari y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye.


Mu mezi asaga 11 bamaze babungabunga amahoro muri Sudani, bambwitswe imidari y’ishimwe kubera ubutwari n’ubunyangamugayo bagaragaje muri UNAMID.

I byo birori byo gushimira ingabo z’u Rwanda zambikwa imidari y’ishimwe wabereye ku cyicaro cy’iyo Batayo ya 46 ahitwa Kabkabia mu ntara ya Darfur.

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo za UNAMID, Lt Gen Frank M KAMANZI, aho mu butumwa bwe yongeye gushimira ingabo z’urwanda uruhare bagira mu kubungubunga amahoro muri UNAMID.

Lt Gen Frank yagize ati: “Imidari mwambitswe na UNAMID ni ikimenyetso cy’ubutwari n’ubwitange hamwe n’ubunyangamugayo bibaranga mukaba muri intumwa nziza z’amahoro ku isi hose."

Akaba yabifurije gukomeza kurangwa n’ubutwari n’ubwitange mukazi mukora ko kugarura amahoro, nanyuma yuko muzaba mushoje ubwo butumwa igihugu cyanyu cyaboherejemo.

Naho Col James GAKUBA umuyobozi wa batayo ya 46 akaba yashinye byumwihariko abasirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda hamwe n’abasirikare bose muri rusange uburyo bakora akazi kabo neza kandi karangwa n’ikinyabupfura.

Yagize ati: "Ndashimira batayo ya 46 uburyo ikora akazi kabo kinyamwuga, bityo iki gikorwa cy’uyu munsi kikaba kigaragaza ubuzima bwacu mu bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano. Ibi ni bigaragaza indangagaciro zacu mu gukora inshingano zacu neza mu kurinda abaturage bo muri aka gace batayo yacu ya 46 iherereyemo, ndetse no mu kandi kazi kose kajyanye n’ubutumwa igihugu cyacu cya twoherejemo muri UNAMID."

Mu bandi basirikare bakuru bari bitabiriye uwo muhango harimo Brig. Gen Amgad MORSY, akaba ashinzwe ingabo za UNAMID mu karere k’Amajyaruguru, hamwe n’abandi basirikare bakuru ndetse na b’igipolice na bamwe mu bayobozi b’ingabo ziri mu ntara ya Darfuru I Kabkabia.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutwarasibo patience - 1/11/2016 saa 10:19

icyangombwa si midari ingabo zurwanda mwahawe icyibanze gishimishije nibikorwa mukora Imana igumye ibahe imirimo myiza kandi mugire ubushisho mwiheshe agaciro.
Kanda hano umusubize

Ntakirutimana Vallens - 30/10/2016 saa 20:49

Twishimiye Icyogikorwakiza Un Cyokwambika Imidari Ingabozacu Bakomereze Aho!
Kanda hano umusubize

Yuyu - 30/10/2016 saa 06:20

Mukomeze imihigo ntwari zu Rwanda turabemera cyane. Ibikorwa byanyu byindashyikirwa birabaranga .Gusa mugire ubwenge!
Kanda hano umusubize

rukundo - 29/10/2016 saa 22:50

mwiriweho twishimiye ubupfura nubunyangamugayo ingabo zacu zigaragaza imvugo yabo niyongiro murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X