Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Donald Trump natsinda amatora ngo azakurikirana mu nkiko abamushinja guhohotera abagore

Umurepublikani Donald Trump uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ibyo yifuza kuzahindura mu by’abimukira aramutse atsinze amatora, aho yavuze ko mu minsi ijana ya mbere ari ku butegetsi azagabanya imisoso ku bice 35 ku batinjiza amafaranga menshi.

Trump yatangaje ko azagabanya umubare w’abimukira baza muri Amerika batujuje ibisabwa n’amategeko, aho azajya abaha igihano cyo kubafunga imyaka ibiri mbere yo kubasubiza iwabo.

Yatangaje kandi ko nyuma y’amatora ashobora kuzakurikirana abagore bose bamushinja ko yashatse kubasambanya.

Ibyo byose yabitangaje kuri uyu wa gatandatu, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Gettysburg, muri Leta ya Pennsylvaniya, aho avuga ko azashyiraho manda abagize inteko ishingamategeko bakwiye kumara mu bikorwa anahagarike kandi gutanga akazi ka Leta.

Yavuze ko Hillary Clinton na Tim Kaine azabagira ibyegera bye, aba na bo kuri uyu wa gatandatu bakaba biyamamarije mu mijyi ya Pittsburgh na Philadelphia yo mur’iyo Leta ya Pennsylvaniya.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lambert - 4/11/2016 saa 08:35

sha azatsindwa kuko yirase Ku gitsina gore cne
Kanda hano umusubize

hatangimana hassan - 24/10/2016 saa 11:33

reka turebe niba azabigera niwa yotowe tuzarebape
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X