Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese ntibyaba bigiye kuba umuco ko ibihugu byose byikekaho ibyaha byikura muri ICC?

Nyuma y’uko ibihugu bimwe biri kugenda byikura mu masezerano y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I Lahe mu Buholandi (ICC), hari byinshi bikomeje kwibazwaho birimo kuba bishoboka ko buri mukuru w’igihugu runaka azajya abona ko ashobora gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga agahitamo gutegeka abo ayobora kwemeza ko igihugu cye kiva muri (ICC) maze ibyaha no gutegekesha igitugu bikaganza ku isi.

Ku ikubitiro igihugu cy’u Burundi cyatangaje ko kigiye kwikura mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC), ndetse bihita bishyirwa mu bikorwa n’inteko ishingamategeko y’iki gihugu. Ni mu gihe uru rukiko rwateguraga gushyira ahagaragara abakurikiranwaho ibyaha byibasiye inyoko muntu n’iyicarubozo bibera mu gihugu cy’u Burundi, muri abo hakaba harimo n’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza.

Bidateye kabiri igihugu cya Afrika y’epfo na cyo cyatangaje ko cyikuye muri ICC, nacyo kikaba cyarashinjwaga kuba cyaranze guta muri yombi Perezida wa Sudani Omar El Bashir nyamara yari yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi, yagera muri iki gihugu ntatabwe muri yombi.

Nyuma hakurikiyeho igihigu cya Gambia nayo cyikuye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Leta y’igihugu cya Gambia yatangaje ko nayo yafashe icyemezo cyo kwikura mu rukiko rwa ICC. Icyo cyemezo cyaje nyuma y’aho bivuzwe ko urwo rukiko rwaba rubogama cyane ku banyafurika gusa. Perezida wa Gambia Yahya Jammeh ari kubutegetsi kuva muri 1994.

Bidateye kabiri Uburusiya nabwo bwikuye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.

Uburusiya bwafashe iki cyemezo nyuma yaho mu minsi ishize Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yasohoye umwanzuro wamagana uko Burusiya buri kugenzura agace ka Crimea kahoze kuri Ukraine, ndetse bukaba bukora ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu kuri bamwe mu bahatuye.

Ibigaragara ibihugu bimaze gufata umwanzuro wo kuva mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I Lahe mu Buholandi (ICC), bifite aho bihuriye no guca ukubiri n’amategeko ndetse n’ibiteganywa n’ubutebera mpuzamahanga, dore ko hari na bimwe ibi bihugu biba bishinjwa.

Aha ikinyamakuru Imirasire.com cyagerageje kwegera bamwe mu basesenguzi ba politiki mpuzamahanga, badutangariza ko amaherezo ibihugu byose bizajya bibona ko abayobozi babyo bazakurikiranwa n’inkiko zo ku rwego mpuzamahanga ku bw’ibyaha bakoze, bizajya bihitamo gusaba kuva muri uru rukiko.

Aha ni ho aba basesenguzi bavuga ko aho bukera isi izaba iy’ibyigenge n’abategekesha igitugu abo bashinzwe kuyobora, byongeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu ntibwubahirizwe, ibintu bihangayikishije cyane, kuko ntawe uzaba afite ubushobozi bwo gukurikirana abantu bakomeye barimo n’abakuru b’ibihugu.

Wowe ubibona ute?

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ntamashakiro j - 21/11/2016 saa 21:40

Esebundi ikibazo cyurwandamwakihoreye kagame mukamureka karindazanyu zabiteye abafite amahoro bakiberaho karumugabo naho mwatugurishije kobamwe mumazekubyibonera ahubwo Palo yarakwiye umudari kuko yabigishije atajonjoye nanubu komutaramenyubwenge gusa iyaba byashoboka ngo abasubire ukoyajesentimubizi umugabo azamwigane mwarimuzise komutazamwishyura mwamara kugurisha benewanyu ngokagame nimubi haruwoyahatiye ubutegetse cg amafrang sindazanyu hagerakwishyurangonimubi think be for uct ntabyubusa muracya rila nuzabyurizulu barimene mwabigizemubizi nahokwilirwamuvuzinduru zitagira nagaciro mubyibagirwe muzarokora bandese mwamaze konabomwa mwagzimbohe mumahanga ntacyomubamariye Mbaza ndakwishyura ntacyo ntinya ntanicyo nihisha hafpu wavutse
Kanda hano umusubize

- 21/11/2016 saa 17:04

njukombibona,icc,nikarihecyanekukonibitabankuko,rubandarugufituzaharimbukira,
Kanda hano umusubize

Emma - 21/11/2016 saa 15:09

njyewe icyo mbona nuko ruriya rukiko rwahindurirwa izina rukitwa urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Africa ntibakomeze kutubeshya nabo bagakomeza bagategereza urwi Imana.
Kanda hano umusubize

J Claude - 21/11/2016 saa 14:37

Urwanda Nirureke Uburundi Imana Irabubona.Nabonyene Birirwa Barica Abantu.Iyo Sentare Ntaco Irabavugako.
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 21/11/2016 saa 12:46

je ndibaza abo basesenguzi uvuga abaribo bikansiga,bashir ko yaje mu rwanda ko batamufashe kp icc ataco yavuze?uzi ivyaha usa abongereza afaransa bakoze,icc yabakoze ko iki?gusakuza gusa ikoreshwa naba occidental!ahubwo iraje isenyuke ntabindi
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 21/11/2016 saa 12:46

je ndibaza abo basesenguzi uvuga abaribo bikansiga,bashir ko yaje mu rwanda ko batamufashe kp icc ataco yavuze?uzi ivyaha usa abongereza afaransa bakoze,icc yabakoze ko iki?gusakuza gusa ikoreshwa naba occidental!ahubwo iraje isenyuke ntabindi
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 21/11/2016 saa 12:46

je ndibaza abo basesenguzi uvuga abaribo bikansiga,bashir ko yaje mu rwanda ko batamufashe kp icc ataco yavuze?uzi ivyaha usa abongereza afaransa bakoze,icc yabakoze ko iki?gusakuza gusa ikoreshwa naba occidental!ahubwo iraje isenyuke ntabindi
Kanda hano umusubize

sikobiri - 21/11/2016 saa 07:09

Biratangaje Nkokubona Wandikango Ibihugu Vyomuri EAC bigiye kuva muri icc kutabivuze?menyako turiko turava muri politiki yigi capitaliste tuja mugi communiste!!!niyihe idatwaza igitugu?menyisi ahigize PREZIDA WA:SIRIE,COREE DU NORD,COLOMBIE,SWAZILAND,UGANDA ko ICC ITABAKORAKO IVYEGERANYO?Communiste ki reigne!!!
Kanda hano umusubize

Ukuri - 21/11/2016 saa 02:44

Ariko abo basesengura nibande kuki se batasesengura impamvu George W.Bush na ma general bafatikanije muguhemukira irak batwikira abaturage mumazu sadam akanyongwa harya barasesenguye babona iki? kadafi kuba yaranze kubaha petrole nicyo cyari gutuma tripoli itwikwa ntanzirakarengane zahaguye ubwose kadafi yazize iki ntabusesenguzi mbonaho nukuvugako icc itazi uruhare rwubufaranca muri libye cg murwanda in genocide hakurikiranwa nde? ariko ngo kuko umuntu yageze muri africa yepfo ntafatwe ngo nikibazo mpuruzamahanga nibikuremo nyine nibo babiteye kandi intambara ya kabiri yisi iba nuku byaje ONU irebera reka ibyo bihugu bikore alliance wirebere ngo isi irisubirira 1945
Kanda hano umusubize

uwayo - 20/11/2016 saa 21:30

ariko abo basesenguzi mujye mubatubwira kuko hari abahimba reference bakabeshyera abantu kuko nziko uru rukiko rwamaganwa n'abayobozi hafi ya bose bo muri afrika uhereye n'aha iwacu amahirwe nuko tutarimo naho ubundi tuba twaravuyemo kera RERO NIBWIRAKO UBWO BUSESENGUZI BUBOGAMYE KUKO TWE TURAYAMAGANA KANDI NTABWO RWADUKURIKIRANA
Kanda hano umusubize

Gakuru - 20/11/2016 saa 20:45

Birababaje kubona ibihugu byikura mururwo rukiko nta mpamvu ifatika,bishaka kwimika ubwicanyi n'igitugu,ariko harigihe bakwibesha kwariwo muti wokugundira ubutegesti Imana igatabara hakiri kare,ntibarame kubutegesti muhumure
Kanda hano umusubize

nginga A. - 20/11/2016 saa 20:40

Uyu Beshir se ko yageze hano iwacu ho ko tutamufashe ? Afrika y,epfo ifite amapingu akomeye kurusha ayacu?
Kanda hano umusubize

nginga A. - 20/11/2016 saa 20:36

Ese ko mutubwira ibindi bihugu byo hanze,igihugu cyacu cyo cyaba cyarigeze gisinya aya masezerano y,uru rukiko?aho kirimo?mubitubwire n,igihe cyagiriyemo.Mperuka hatezwa ubwega ngo uru rukiko ngo ntacyo rumaze.
Kanda hano umusubize

kica halic - 20/11/2016 saa 19:50

blo hapa noma sana itegerezwa gukoresh inguvu ikaguma ikurikiran uwowese yakozivyaha by fire
Kanda hano umusubize

ukweli - 20/11/2016 saa 18:59

ntakundi nyine ni ugucya bugufi tukayoborwa. abayobozi barica abaturage havugwa ubutabazi bakitwaza ubusugire bw'igihugu, abavuga ibyaha bati turava mu masezerano mpuzamahananga, amatora yaza agafifikwa, ubushake bw'abaturage buri he?
Kanda hano umusubize

RWAKANA Joseph - 20/11/2016 saa 17:32

Nibyo koko,abategetsi bakora ibyaha imana yanga.Ariko na baliya bategeka ICC nabo bakora ibyaha.Icyaha si ukwica abantu gusa.No gusambana cyangwa kwiba ni ibyaha.Bible ivuga ko nta muntu numwe udakora ibyaha (Umubwiriza 7:20).Nubwo bamwe bibeshya ko ari abarokore.Ubucamanza nyakuru buzazanwa n'ubwami bw'imana dutegereje.Nukuvuga ubutegetsi bw'imana dusoma muli Daniel 2:44.Niyo mpamvu dusenga dusaba imana ngo izane ubwami bwayo (Let your kingdom come).ICC ntabwo ariwo muti w'abanyabyaha.Kuko n'abamanza bayo,baliya ba Bensouda,nabo bakora ibyaha nyamara ntihagire ubahana.
Kanda hano umusubize

Rugali Remy Rwagasabo - 20/11/2016 saa 16:14

La loi de la jungle ngo mutahe! Nkuru araje abadihe n'ubugesera bwaduke!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X