Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gambia nayo yikuye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)

Nyuma y’igihugu cy’u Burundi na Afurika y Epfo byanditse bisaba kuva mu rukiko mpanabyaha rwa ICC kuri ubu hiyongereyeho igihugu cya Gambia.

Leta y’igihugu cya Gambia yamaze gutangaza ko nayo yafashe icyemezo cyo kwikura mu rukiko rwa ICC. Icyo cyemezo kije nyuma yaho bivuzwe ko urwo rukiko rwaba rubogama cyane ku banyafurika gusa. Perezida wa Gambia Yahya Jammeh ari kubutegetsi kuva muri 1994.

Nk’uko byatangajwe na minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Gambia Shalifu yavuzeko leta yafashe icyemezo cyo kuva muri ICC kubera ko urwo rukiko rwibanda cyane ku banyafurika.

Yongeyeho ko n’ubwo umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko Fatou Bensouda ari umunya Gambia ntabwo bivuzeko igihugu kidakwiriye gufata imyanzuro yaba ijyanye n’ibyifuzo by’abaturage.

Ariko abasesenguzi mubya politike bavugako bimwe mu bihugu by’Afurika kwikura muri ICC byaba ari ugutinya ko abo bayobozi bazakurikiranwa n’urwo rukiko.

Urugero ninkaho bavuga ko Perezida wa Gambia Yahya Jammeh ajya ku butegetsi mu 1994 ygiye akora ibikorwa bigaragazako adashaka kuzava ku butegetsi, nkaho muri uyu mwaka yafashe bamwe mu batavuda rumwe n’ubutegetsi bagera kuri 4 bakatiwe gufungwa imyaka 3 bazira kuba barakoze imyigaragambyo itemewe.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty wavuzeko icyemezo cya Gambia yafashe cyo kwikura muri ICC bigaragaza kubangamira uburenganzira bwa muntu muri Gambia.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

elvis mpfayokurera - 26/10/2016 saa 18:03

Abo bakuru bivyo bihugu n'abacibaza ko abanyagihugu babo bagisinziriye.barihenda sha bamenye ko abo bakuru bivyo bihugu aribo bazotangura kumaramara igihe abanyagihugu bazobiyamamura.mugihe bashaka kwigira intama kandi ari ingwe z'imibango murihenda mwarahinyutse.bamwe bamwe baratanguye kubiyamiriza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X