Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

ICC: Ahmad al-Faqi al-Mahdi yakatiwe gufungwa imyaka 9

Ahmad al-Faqi al-Mahdi yiyemereye icyaha imbere y’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), cyo kuyobora ibitero byasenye ibibumbano bigaragaza abateka byari mu muji wa Timbuktu.

Ubwo umutwe w’abarwanyi bavuga ko bagendera ku matwara y’idini islamu wifatiraga akarere k’amajyaruguru ya Mali, Ahmad al-Faqi al-Mahdi ni we yayoboye ibikorwa byo gusenya inyubako zo muri Timbuktu.

Inyubako zasenywe zirimo inbibumbano n’imisigiti byari mu biranga amateka ya kera yaranze idini rya islamu.

Uyu mugabo yahanishijwe gufungwa imyaka icyenda, yagaragaje ko asa n’uwicuza ku ibyaha yakoze.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruvuga ko hari ibituma uyu mugabo yari gupfungwa kugeza ku myaka 30, yoroherezwa ighihano.

Bimwe muri ibyo n’uko yerekanye ko yicuza. Ikindi kandi ngo kwemera icyaha vuba byatumye urwo rukiko rudata umwanya cyangwa ngo rusesagure mu rubanza rwe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X