Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Icyicaro cya Islamic State muri Iraki cyagabweho ibitero

Ibikorwa bya gisirikare byo kwigarurira umujyi wa Mosul, indiri ya nyuma y’umuwe wa Islamic State mu gihugu, byatangiye.

Ingabo zirwanira ku butaika zarangiye zimisha ibisasu mu mugi mu gitondo cyo ku wa Mbere, ibintu byari bitegerejwe cyane n’aba Kurde b’aba Peshmerga; ni ukuvuga guverinoma ya Iraki n’ingabo ziyishyigikiye.

JPEG - 18.9 kb
Umunyamakuru wa BBC, Orla Guerin, ari kumwe n’ingabo za Peshmerga hafi ya Mosul: "Umujenerali w’umuKurde yavuze ko napfa azapfa yishimye kuko yagize icyo akorera abaturage be"

Ibifaru ubu biri gusatira umujyi wafashwe na IS kuva muri 2014.
Umuryango w’Abibumbye wagaragaje "impungenge zikomeye" zishingiye ku bantu miliyoni n’ibihumbi magana atanu batuye muri uwo mujyi.

Umunyamakuru wa BBC Orla Guerin, uri kumwe n’ingabo z’aba Kurde mu burasirazuba bwa Mosul, avuga ko ibifaru biri kwegera imbere mu mujyi, bitera ivumbi ryinshi mu bicu.

Igihe ibitero byatangiraga, umwe mu ba jenerali b’aba Kurde yagize ati:
"Ninicwa uyu munsi, nzapfa nishimye kubera ko hari icyo namariye abaturage banjye."
Abategetsi bavuga ko ifatwa rya Mosul, rizarangiza itsindwa ry’umutwe wa IS muri Iraki.

Itangizwa ry’ibitero ryatangajwe na minisitiri w’intebe Haider al-Abadi mu ijambo yavugiye kuri televiziyo mu masaha ya kare ku wa Mbere. Yagize ati:
"Isaha y’intsinzi yageze."e"

Ingabo nyinshi zishyigikiye guverinoma zateraniye ku birindiro bikomeye mu mujyi wa Qayyarah, nko mu bilometero 60 uvuye mu majyepfo ya Mosul, wafashwe mu kwezi kwa Munani.

Ibitambaro byanditseho amagambo aburira abaturage ko ibitero biri hafi, byari byanyanyagijwe mu gace.

Yongeyeho ko abaturage bagera kuri miliyoni bashobora kuvanwa mu byabo bahunga kubera ibitero.

Nta mibare ihamye y’abantu basigaye i Mosul, ariko igihe IS yafataga uyu mujyi hari hari abagera kuri miliyoni ebyiri.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bahati - 21/10/2016 saa 16:06

Nukuripee,arikotweabanyabwenge Tuzabimenya
Kanda hano umusubize

- - 18/10/2016 saa 09:48

Imperuka iba mu mutwe w'umuntu mweneda! Wowe ubwo yakugereyeho n'abandi nibarindire iyabo!
Kanda hano umusubize

vugukuri - 17/10/2016 saa 20:34

nubwo bose ari uko ariko urugomo rwa IS rurakabije.uwagira ngo izo mbaraga bazijyane no mu yindi mitwe nka Al Shabab,Boko haram
Kanda hano umusubize

RWABUKWISI Thomas - 17/10/2016 saa 17:51

Iyi si igeze ahantu habi cyane.Murebe ibihugu birwanira muli IRAK uko bingana. Birenze 15.Byibutsa ibihugu byarwaniraga muli DRC mu myaka yashize (Rwanda,Angola,Uganda,Zimbabwe,Namibia,etc..).Ubu tuvugana,UN ifite abasirikare 700 000 ku isi hose,nyamara nta na hamwe bakuraho intambara.Baba birira gusa ibifaranga bya UN.Ubu ngubu,USA na RUSIA barashaka gushoza intambara ya 3 y'isi.Amaherezo azaba ayahe?Ntabwo aka KADURUVAYO kazahamaho.Duhora tubabwira uko BIBLE ivuga.Muli Daniel 2:44,havuga ko mu minsi y'imperuka turimo,imana izamenagura ubutegetsi bw'abantu,ikabusimbuza ubutegetsi bwayo.Nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,ubutegetsi bwose bwo mu isi imana izabuha YESU,maze ahindure isi Paradizo.Niyo mpamvu dusenga buri munsi tubwira imana ngo "Ubwami bwawe buze"(Let your kingdom come),ni ukuvuga ubutegetsi bwayo.Cyokora YESU nagaruka ku munsi wa nyuma,azabanza yice abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite kuli ibi tuba tubwira abantu,tubasaba gushaka ubwami bw'imana,nyamara bagahitamo kwishakira ibyisi.Soma Yeremiya 25:33 na 2 Thessalonians 1:7-9.Muhindure imyumvire,mushake ubwami bw'imana nkuko YESU abidusaba muli Matayo 6:33.Ntabwo ubutunzi cyangwa amafranga bizabakiza UMUJINYA imana izaba ifite ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Zefaniya 1:18.Ibi tubabwira,nta kabuza bizaba mu gihe kitari kure.Ntabwo ali kubatera ubwoba.Nubwo aho musengera batajya babyigisha,ariko Bible irabyigisha.Pastors banga kubatera ubwoba kuko baba bishakira icyacumi.
Kanda hano umusubize

- 17/10/2016 saa 22:53

yego rwose ibyo uvuze ni ukuri nubashake YEHOVA bigishoboka kuko ubwami bwe buregeje Soma muri Daniel 2:44 uko ni ukuri
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X