Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ikintu cyaturikiye mu mujyi wa New York gikomeretsa abasaga 29

Umuyobozi w’umujyi wa New York, Bill de Blasio, yatangaje ikintu kitaramenyekana ubwoko bwacyo cyaturikiye muri uwo mujyi maze gikomeretsa abantu basaga 29. Yavuze ko iki giturika ari igikorwa cyakozwe n’abantu babigambiriye ngo ariko avuga ko nta mutwe w’iterabwoba uravuga ko ubiri inyuma ndetse ko basanze ntaho byaba bihuriye n’ibyihebe.

Bill de Blasio yagize ati: "Mu bimenyetso by’ibanze dufite, ni uko iki cyari igikorwa cyateguwe, ariko nta kimenyetso kigaragara dufite ubu gihanya ko gifitanye isano n’iterabwoba."

Polisi yo muri uyu mujyi nayo yavuze ko icyo giturika cyaturikiye mu gace ka Chelsea ho mu karere ya Manhattan, kikaba cyatewe n’igikoresho gituritsa ibintu, hakaba hakomeretse abantu makumyabiri n’icyenda.

JPEG - 19.1 kb
Abashinzwe umutekano bavuga ko nta sano icyaturitse gifitanye n’umutwe w’iterabwoba

Polisi yakomeje itangaza ko hatowe ikindi kintu bikekwa ko gifitanye isano n’icyaturitse ndetse ngo babonaga kimeze nka cyo.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika biravuga ko ari igikoresho cyo guteka gikoresha umwuka ushyushye, gifite n’intsinga ziva imbere.

Chelsea ni kamwe mu duce dusirimutse two muri New York, aho utubari twaho dukunda kuba turimo abantu benshi cyane muri weekend.

Umukandida w’ishyaka ry’aba-démocrate ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hillary Clinton, yatangarije abanyamakuru ko bari gukorana bya hafi n’ubuyobozi bwo muri New York ku bijyanye n’iki kibazo.

Yagize ati "Mu by’ukuri dukeneye gukora igishoboka cyose tugafasha abari mu butabazi ndetse no gusengera abagizweho ingaruka n’igitero. Nzabivugaho byinshi nitumara kumenya icyabiteye.”

Ubwo Donald Trump yari ari kwiyamamariza muri Leta ya Colorado, mbere y’uko polisi igira icyo itangaza kuri iki gisasu, yatangarije abafana be ko igisasu cyahise kizinywa.

Iki gisasu gituritse mu gihe muri uyu mujyi wa New York hategerejwe inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaba ihuriwemo na Perezida Barack Obama ndetse n’abandi bayobozi bakomeye ku rwego rw’isi, ku wa kabiri w’icyumweru tariki 20 Nzeri 2016.

Abashinzwe umutekano bavuga ko nta cyerekana ko ibyo bintu bibiri hari isano bifitaniye n’ibitero by’iterabwoba.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/09/2016 saa 08:25

korea zombi nizicare zibitecyerezeho kuko baba bahemukira abanabato bobarumvako kurimbura angombwa ariko njye siko mbyumva mukoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X