Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Impanuka ya gariyamoshi yahitanye abantu 100 mu Buhinde

Impanuka ikomeye ya gari yamoshi yabereye mu gihugu cy’Ubuhinde yahitanye abantu bagera ku 100 n’abandi beshi barakomereka.

Gari yamoshi ya koze impanuka ubwo yavaga ahitwa Indore yerekeza mu gace kitwa Patna nyuma y’aho itaye icyerekezo igata umuhanda yarimo.

Itsinda rishinzwe ubutabazi mu buhinde ryatangiye gukura inkomere zikiri mu mahema yiyo gari yamoshi.

Minisiri ushinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu mu gihugu cy’ubuhinde yategetse ko hagomba kujyaho itsinda rishinzwe gukora ubugenzuzi ngo harebwe icyateye iyo mbanuka ya gari yamoshi.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo iyo mibare yabaguye muri iyo mpanuka ndetse n’abakomeretse ishobora kwiyongera bitewe n’uko hakiri abandi bantu bagishakishwa batari baboneka bitewe n’uko hari abatsikamiwe n’iyo gari yamoshi.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayambaje Jean Bosco - 28/11/2016 saa 17:05

Imana itabare intamazayo kandi imiryangoyabo nikomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X