Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Intambara mu mujyi wa Juba yahitanye imbaga

Amakuru aturuka mu mujyi wa Juba avuga ko intambara zakomeje muri iri ijoro ryakeye kugeza mu masaha ya mu gatondo, ubu umujyi wa Juba ukaba usa n’ ukomerewe cyane ndetse n’abaturage bawurimo bakaba abafite ubwoba.

Hari amakuru avuga ko imirambo myinshi yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro ubu busa n’ubwuzuye kubera umubare munini w’imirambo.

JPEG - 68.1 kb
Ingabo za Soudan y’Epfo zari ziteguye imirwano

Iyi ntambara iri hagati y’ishami ry’abashyigikiye perezida Salva Kiir n’uwahoze ari icyegera cye Riek Machar, zatangiye ku wa kane.

Iyi ntambara ya Sudani y’epfo ibaye mu gihe iki gihugu kiri kwibuka imyaka itanu ishize kibonye ubwigenge, ariko nta birori byabaye.
Gusa ibyo bishobora kuba ngo byaturutse ku mpamvu zo kuzigama amafaranga.

Intambara yo muri Soudan y’epfo yatangiye ubwo abashyigikiye Riek Machar urwanya ubutegetsi bwa Soudan y’Epfo yarwanyaga ko Salva Kiir aba perezida wa Repubulika nshyashya yo muri Afrika yo hagati ( Soudan y’Epfo).

Uyu Riek Machar yari visi Perezida wa Soudan y’Epfo aza gushaka guhirika Perezida Salva Kiir ku butegetsi, ibintu byatumye haduka imirwano ihejeje abaturage batari bake mu buhungiro.

Jean Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/07/2016 saa 09:59

umva nawe kbs kwihorerase bihuriyehe nokwica abaturage ntabwo ikosa rikosorwa irindi
Kanda hano umusubize

key thy - 12/07/2016 saa 06:22

Yewe Ibibazo biri murafurika nahuwite ikimbababaza nuko abaturage tubigenderamo gusa imana irinde abanyarwa bari barijuba bazaze amahoro mbega inda mbi mubuyobozi aha nahimana. pe dusabire urwanda rugume mumahoro
Kanda hano umusubize

kubaya - 11/07/2016 saa 20:42

Mureke kuvuga meshi intambara yaheze umugabo yabonetse
Kanda hano umusubize

byumba gituza - 11/07/2016 saa 09:55

Mwene data wanditse ibi nonese ko harimwo kugwamo abaturajye na bamara aza tegeka iki . Museven turabizi afrika arayirangije Habyara .Mombuto Kabira lwigema ariko nawe rurya abandi rutamuretse naho Imirambo yabuze aho ijya 'Ibitaro byuzuye nonese imperuka yatugezenwo nitwabimenya naho barimwo gupfa ubusa.
Kanda hano umusubize

bobo - 11/07/2016 saa 09:12

mwatubarije ko abanyarwanda uko bari buveyo kombona byakomeye
Kanda hano umusubize

Butaro - 9/07/2016 saa 23:46

Ngo zari ziteguye imirwano? Ese tuvugishijukuri haruwitegura kujya kwica cyangwa kwicwa?
Kanda hano umusubize

Butaro - 9/07/2016 saa 23:29

Nanjye Jonh Galang naramukundaga.Museveni numugambanyi womurwego rwo hejuru,Habyarimana,Mobutu.. ntegereje igihe nawe bazamugambanira.Bose nikimwe na Compaoré wagirangoi nyinubabyrara numwe.
Kanda hano umusubize

Sebera Von Eichmen klaus - 9/07/2016 saa 15:07

Izo ningaruka zigomba kugera kubagambanyi Salva kiir yagambaniye shebuja John Grang bituma umwicanyi M7 wa uganda Amwivugana Riek Machal Agomba guhorera Fande John grang
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X