Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kenya: Abapolisi batanu bahitanywe na Al Shabaab

Abapolisi batanu mu ntara ya Mandera muri Kenya kuri uyu wa mbere baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi ubuyobozi bw’iyi ntara bwemeje ko cyagizwe n’abarwanyi b’umutwe wa Alshabab.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko aba barwanyi bateye igisasu cyo mu bwoko bwa Rokete ku modaka z’aba bapolisi ziri ziherekeje imodoka yari ijyanye abantu mu mujyi wa Nairobi.

Umuyobozi wa polisi mu ntara ya Mandera yatangaje ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Bus yo nta kibazo yagize.

Iki gitero kije kiyongera ku bindi umutwe wa Alshabab uharanira guhirika ubutegetsi bwa Somaliya umaze igihe ugaba ku gihugu cya Kenya, cyane cyane kubera ko gifite ingabo muri Somaliya zishyigikira guverinoma.

Ibitero nk’ibi byibukwa cyane, birimo icyo uyu mutwe wagabye mu nzu y’ubucuruzi ya Westgate I Nayirobi cyahitanye abantu 67 mu mwaka wa 2013.

Ikindi cyagabwe kuri kaminuza ya Garissa mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2015, cyahitanye abantu 148.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hirwa Eric - 12/07/2016 saa 05:57

Bavandimwe inzego zishinzwe umutekano zikaze umurego mukurwanya iyo mitwe y'itera bwoba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X