Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kenya: Inyubako yasenyutse ihitana abantu 6 abandi 40 barakomereka

Mu gihugu cya Kenya abantu batandatu bahasize ubuzima mu gihe abandi basaga 40 bakomeretse bitewe n’inyubako y’amagorofa icumi yahirimye.

Iyi mpanuka y’inzu yaguye kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2016 mu mujyi witwa Kiss mu gihugu cya Kenya, ikimara guhilima abari murI uyu mujyi bafashe iya mbere bajya gutabara, abari baheze munsi y’inkuta ndetse n’abagwiriwe n’ibyuma, inkomere ndetse n’imirambo bahise bajyanwa kwa mu ganga.

Eric Kiraithe akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, yavuze ko mu izina rya Guverinoma ndetse no mu izina rye bwite bihanganishije imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka, akaba yanavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje ku bufatanye na Police kugira ngo harebwe niba nta bandi bantu baba baburiye ubuzima muri iyi mpanuka..

Bamwe mu baturage babonye iyo mbanuka bavuzeko iyo nyubako ishobora kuba yarubakishijwe bimwe mu bikoresho bitujuje ubuziranenge, bikaba ari byo byatumye igwa itaranarangira kubakwa.

Ikinyamakuru Daillynation ari nacyo dukesha iyi nkuru, kivuga ko hari bamwe mu bakozi bari mu bikorwa byokubaka bityo bikaba bishoboka ko haba hari n’abandi baba bagwiriwe n’iyo nyubako ariko bakaba bataraboneka, n’ubwo ubutabazi bugikomeje gukorwa.

Muri iyi nyubako yakoze impanuka twababwirako mu mazu yo hasi yari yararangiye kubakwa hakorerwagamo ibikorwa byiganjemo iby’ubucuruzi, hakaba bamwe mu baturage batangiye ku ririra mu myotsi ku bera ibintu byabo byatikiriyemo.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kafigo - 16/11/2016 saa 06:20

naba engineers bayubatse nibobaswa cyane mwibeshyera ibikoresho
Kanda hano umusubize

Ruterana - 14/11/2016 saa 05:24

iyi nzu yari yubatse mu gishanga cyane,nyirayo yari yahawe icyangombwa cyo kubaka inzu itarengeje etage eshatu,we arengaho ageza ku ibumi.Ejo hashize abantu bari bakiri munsi y inkuta babashaga guterefona bavuga ko ubushyuhe bubishe,noneho imodoka za police zari zatangiye kumena amazi hejuru y iryo tongo mu rwego rwo kugabanya ubwo bushyuhe ku baheze munsi y inkuta.Gusa abapfuye barenze abatangajwe.
Kanda hano umusubize

MUSONERA Ignace - 13/11/2016 saa 06:39

Iyo nyubako yatewe niki?
Kanda hano umusubize

- 13/11/2016 saa 06:35

Iyo nyubako yatewe niki
Kanda hano umusubize

- 13/11/2016 saa 06:35

Iyo nyubako yatewe niki
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X