Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kenya yeretse ONU ko ntamikino igira itangira gukura ingabo zayo muri Sudani y’Epfo

Abasirikare ba Kenya bagera ku 100 ejo kuwa Gatatu bageze i Nairobi bakuwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Iki ni icyiciro cya mbere nyuma y’uko Kenya ifashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo zigera ku 1000 muri Sudani y’Epfo bitewe no kwirukana Umunyakenya wayoboraga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu UNAMISS.

Mu cyumweru gishize Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki moon yirukanye Umunyakenya Lt Gen Johnson Mogoa Kimani Ondieki wayoboraga UNAMISS, nyuma ya raporo yagaragajwe ivuga ko ingabo yari ayoboye zananiwe kurengera ubuzima bw’abasivile muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo imirwano yuburaga muri Sudani y’Epfo.

Mu kwakira izo ngabo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi, ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko Maj Generali Benjamin Biwott yavuze ko batangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida Uhuru Kenyatta.

Yagize ati: "Uyu munsi twatangiye gukura ingabo muri Sudani y’Epfo. Turishimye kandi dushishikajwe no gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro. Dutanga umusanzu wo kubungabunga amahoro kuva mu 1979 mu bihugu 24."

Kenya yari ifite ingabo zibungabunga amahoro mu duce twa Wau, Aweil na Kuajok.Utu duce turi mu twayogojwe cyane n’imirwano.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kalisa - 12/11/2016 saa 05:00

Kenya se urayemera mu biki ko abasiviri bagiye kurinda barashwe barebera batahanye ikimwaro ahubwo
Kanda hano umusubize

Busa - 11/11/2016 saa 12:57

Aha Kenya ndayemeye Nibariyo itanga abasoda ibindi bihugu bifitubwoba ninabo bagombye kugirijambo usibyeko hajemo business.Ibihugu byohereza abasoda kugirango bibone ayomafaranga ya UN nabyo byagombye gusubirwamo amafaranga akajya anyuzwa kuri konti yumusoda.Batayanyujije muri leta ngo babanze kuyakata.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X