Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kuva muri CPI

Kuri uyu wa kane Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kwikura mu masezerano yashinze Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI), iki cyemezo kikaba cyafashwe ndetse kikanashimangirwa n’inama y’abaminisitiri yari iyobowe n’umukuru w’iki gihugu Petero Nkurunziza.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yemeje ko icyo cyemezo cyo kuva muri CPI cyafashwe, ngo hakaba gusa hasigaye ko kigezwa imbere y’inteko ishingamategeko y’iki gihugu ngo icyemeze.

Ibi bibaye mu gihe hari ibihugu byinshi byo muri Afrika byari bitangiyekuvuga ko bizageraho bikava muri CPI, ngo kuko akenshi usanga uru rukiko rukurikirana Abayobozi b’ibihugu byo muri Afrika ariko ugasanga mu bihugu by’Ubulayi na Amerika ntihagire uvuga abayobozi baho kandi nabo bakora ibyaha.

Ibyo bihugu bishinja uru rukiko kuba rukoreshwa n’ibihugu by’ibihangange mu gucira imanza abakuru b’ibihugu byo muri Afrika.

U Burundi kandi bufashe iki cyemezo mu gihe Umuryango w’Abibumbye washakaga kohereza impuguke ngo zikore amaperereza ku byaha byibasiye inyoko muntu bikorwa mu gihugu cy’u Burundi guhera mu kwezi kwa 5 umwaka ushize kugeza magingo aya, maze abazagaragaraho uruhare mu gukora ibyo byaha bashyikirizwe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Uku gufata iki cyemezo rero benshi barabifata nko gutinya ko Perezida w’iki gihugu Petero Nkurunziza ashobora kuvaho agakurikiranwa n’uru rukiko.

GILBERT MAHAME

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Munepa - 18/10/2016 saa 08:02

Je mbona igihugu cu Burundi arabanyabwenge peee! kandi babona kure gusumvya ibindi bitara vamwo muri (cpi) ntakamaro nabibonamwo kanini cane.
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 8/10/2016 saa 12:42

UBUNDI SE RURIYA RUKIKO RUMAZIKI,UBUTABERA SE,CYANGWA IGIKANGISHO CYA POLITIKI.AHO WAFUNGIRWA HOSE NUGUFUNGWA.
Kanda hano umusubize

Bosco - 8/10/2016 saa 12:04

Ariko tutabiciye ku ruhande ibivugwa ni ukuri!Ese ubundi ibihugu byAfurika ni iyihe nyungu rusange bifite muri ruriya rukiko?Mbona nabasigaye nabo bari mu nzira yo gusezera!Mwabera mwari mwumva bimwe mu bihugu bikomeye byahamagajwe na CPI?kubera iki abo muri Afurika aribo bahora batungwa agatoki?
Kanda hano umusubize

kamikazi - 7/10/2016 saa 19:51

Nyakubahwa President, Cunyarutsa utaguze itohoxa rya bamwe bagize ihonya bwoko bwagizwe muri 1965, 1969, 1972, 1988, 1991, 1993 babanze bace imbere y'ubutugane noneho n'abanyamerika baheruka gutanga iceregeranyo kijanye n'ayomabi abarundi bibipfa mutima bahekuye Uburundi. Hanyuma Imana yacu ELOHIM ikujimbere ikuzigame tutere tujimbere.
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 15:57

Hahaha niko uzi? Erega ntikibuzwa ko ukurikiranwa😂😂😂uvuga ivy utazi nyene
Kanda hano umusubize

- 7/10/2016 saa 13:11

Two Batwikuye Agasuzuguro,
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X