Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Leta y’u Bwongereza yanze kuva ku izima ku cyemezo cyo kuva muri EU

Nyuma y’uko mu gihugu cy’Ubwongereza habaye kamarampaka yo kwemeza niba iki gihugu cyava mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu cy’Uburayi, maze umubare munini ukemeza ko igihugu kivamo, nyuma hakaza kubaho bamwe basaba ko ayo matora yasubirwamo kuri ubu Leta yateye utwatsi abasabaga ko habaho andi matora ya “Brexit” .

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, yanze ubusabe bw’abantu basaga miliyoni enye bashakaga ko habaho indi kamarampaka yemeza ko icyo gihugu cyakwiyomora ku muryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU).

Cameron yavuze ko iki ari cyo gihe ngo u Bwongereza buve muri EU ahubwo igisigaye ari uguhangana n’ingaruka bagaharanira imibereho myiza y’ababutuye.

Ubusanzwe iyo ubusabe bunyujijwe ku rubuga rwa internet rw’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, bugashyirwaho umukono n’abantu basaga 100 000, burasuzumwa bukagibwaho impaka n’abadepite.

Ariko guverinoma y’u Bwongereza yatsimbaraye ko nta na kimwe cyayitambika mu kuva muri EU.

Itangazo yashyize ahagaragara riragira riti” Kamarampaka ya Brexit ni kimwe mu bimenyetso bya demokarasi u Bwongereza bwagize mu mateka. Nk’uko Minisitiri w’Intebe yabivuze, ibyavuyemo bigomba kubahirizwa.”

Mu matora ya Brexit yabaye ku wa 23 Kamena , abaturage 52 batoye ko u Bwongereza buva muri EU naho 48 batora kuyigumamo.

Hagati aho Daily Mail ivuga ko abantu babarirwa muri 6000 barakora urugendo rwo kwamagana Brexit hafi y’ingoro y’umwami Elisabeth II.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bibakumana J.Baptiste - 26/07/2016 saa 19:39

Ubwongereza Burishoboye,bubishatse Bwa Kwivanamo,gusa Abongeraza Nibamenyeko Umutwe Umwe Wifasha Gusara.
Kanda hano umusubize

Gilbert - 11/07/2016 saa 20:07

nimuduhe,amakur agezweho
Kanda hano umusubize

Eric Son - 11/07/2016 saa 09:13

Urubuga Rwanyu Murufunge Ntamakuru Meza Mukitugezaho.
Kanda hano umusubize

cyane - 10/07/2016 saa 15:31

Umva abadatekinika uko bakora rero. Bubaha icyemezo cya benshi, uko cyaba gishaririye kose. Urabona ko Cameron yanze manipulation cg emotional decision!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X