Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

LIBYA: Abimukira basaga 239 baguye mu nyanja

Abasaga 239 barohanye mu nyanja yo ku nkombe yo mu gihugu cya Libya, ubwo bari mu mato abiri.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryamenyeshwejwe ko hari abimukira barohamye ku nkombe y’inyanja ya Libya. Ayo makuru akaba yatanzwe n’abantu babiri babashije kurokorwa muri ayo mato uko ari abiri, aho kugeza ubu n’abitabye Imana nta murambo n’umwe uraboneka.

Umubare ungana na 4200 ni bo babarurwa ko aribo bamaze kwitaba Imana bagerageza kunyura mu Nyanja ya Mediterrane mu buryo bu nyuranyije n’amategeko.uyu mwaka.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko uyu mwaka wa 2016 ushobora kuba ari wo wahitanye abimukira benshi ugereranyije n’indi myaka yatambutse.

Abimukira basaga 330.000 bagerageje kwambuka inyanja ya Mediterrane ugereranyije n’umwaka ushyize wa 2015 kuko abimukira bambutse umwaka ushyize bangana na miliyoni imwe gusa.

John Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamanzi Faustin - 7/11/2016 saa 08:44

Nta muntu uhunga adafite ikimwirukaho bavandimwe, abo bantu abenshi bakomoka mu bihungu birimo intambara zikaze, nka Libye, Somalia, Ethiopia n'ahandi henshi, bakomoka kandi no muli bariya bahungu by'abarabu :Syrie, Afghanistan, Arabia saoudite n'ahandi, nta mpamvu yo kubagayira guhunga, ahubwo n'ukubasabira ku Mana, kuko ntiwagereranya ibyo bihugu n'u Rwanda, waba ukabije twe ibyo twarabirenze ndetse twarabyibagiwe.
Kanda hano umusubize

Ndatimana frodo - 5/11/2016 saa 22:26

Imiryango yagize ibyago yihangane
Kanda hano umusubize

pu - 4/11/2016 saa 20:28

Ariko bano bantu ntibumva pe, babonye ibyabaye kuri bene wabo batabarika barohamye munyanja, nabo bagashaka kwambuka ? Ibi harimo nubujiji si inzara gusa ibajyana, ariko ubundi bitabaye ubujiji ninde wababwiyeko i burayi ariho hari ubuzima bwiza ? Kndi bariya bantu ni impumyi pe !!! Ubuse abayobozi bibihugu byacu ntibadufashije kudukuramo iyo myumvire none kera ikaba yaradushizemo ! Ubuse umuntu ntanyarukira Zambiya, Mozambique, Malawi, Angola ndetse nahandi agahaha kandi akaronka, uwagiye iburayi akirindagizwa na HCR. Puuu !!
Kanda hano umusubize

- 4/11/2016 saa 09:15

ndifuzakubona amakipe astinda ubu
Kanda hano umusubize

eric - 4/11/2016 saa 06:48

abobantu imana ibahe irukoridashi nimibyango ibashekwiha mwisiniko bingenda tuyimo turabashisti
Kanda hano umusubize

Robert - 3/11/2016 saa 19:10

Mukirundi Bati:urotanabi Bukarinda Buca,ese Inyanja Kwizamarabantu!Iyisi Niyimiruho Gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X