Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu Bubirigi: Umwana yisabiye gupfa amaze arabyemererwa

Umwana wo mu gihugu cy’Ububirigi bivugwa ko yafashijwe gupfa nyuma yo kubyisabira, ibi bikaba bibaye ku nshuri ya mbere kuva hatowe itegeko ryemerera abana barwaye indwara zidakira gusaba kwicwa.

Ibitangazamakuru byo mu Bubirigi bivuga ko imyaka y’uwo mwana itazwi cyangwa igitsina cye ngo kimenyekane, ariko ngo yari arwaye indwara idakira.

Ububirigi ni cyo gihugu cyonyine ku isi cyemerera abana batarashyika mu bigero cy’ubukure bafite imyaka iyo ari yo yose guhitamo kupfa, bitewe n’amahitamo yabo igihe cyose basanze bafite indwara idakira.

Iryo tegeko ryatowe mu kwezi kwa kabiri 2014, ryateje ubwumvikane buke mu baturage b’iki gihugu ndetse no hanze.

Mu Buholandi, abana bafite imyaka irenga cumi n’ibiri bemerewe guhitamo gupfa iyo barwaye indwara idakira.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ishimwe John Freddie - 24/09/2016 saa 15:54

Erega Ubundi kubaho nabi birutwa no gupfa! ndabona ntawundi muti natwe tuzofata ibintu nibikomeza kumera uko biri ubu. inzara,ubushomeri, ubudehe, mutwel yewe ntibyoroshye.
Kanda hano umusubize

ISHIMWE Jamvie - 22/09/2016 saa 21:12

isi ijyeze kure gusa bamenyeko kwiyahura aricyaha
Kanda hano umusubize

ISHIMWE Jamvie - 22/09/2016 saa 21:12

isi ijyeze kure gusa cmenyeko kwiyahura aricyaha
Kanda hano umusubize

GERMES MPAWES - 21/09/2016 saa 11:01

EMWE YEMWE NAKUMIRO !!!
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 11:57

Ni Ibara.Umwana Ntamyaka Yo Kwifatira Ingingo Aba Afise.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa,devide, - 20/09/2016 saa 09:44

gusaimana,idufashe,iwacu,iryoterambere,nirihagere,twashira,
Kanda hano umusubize

Utuje Didier - 19/09/2016 saa 19:56

unva mbabwire kwiyahura n' icyaha kuko umuntu wiyahura aba yishe , kandi ikindi mugomba kumenya nuko Imana niyo itanga ubuzima kandi ninayo iba igomba kubusubirana igihe icyaricyo cyose ishakiye nonese nimba Bible itubwira ibya Yobu ukuntu yihanganye iyo yiyahura ugirango yari gushumbushwa ibye gute? mugomba kumenya yuko Uwiteka nta cyamunanira kuko akiza n'indwara zikomeye kuko ubuhamya burahari bufatika so ntamuntu uziyahura uzabona mumaso h'Imana
Kanda hano umusubize

niyitegeka peter - 17/09/2016 saa 21:16

ese umwana yemerewe gutanga ubuzima bwe gute ??ese nabakuru bo barwaye izo ndwara na ndwara yatuma wiyica
Kanda hano umusubize

rwema - 17/09/2016 saa 16:25

Ndumva iterambere rikataje mubindi bihugu !!! iterambere ryemerera umuntu kwiyahura !!? banyarwanda banyarwanda kazi ni ukumva neza mwazumva iryo terambere rigiye kugera murwanda mukabyamaganirakure doreko narwo ruriruka cyane mwiterambere ni ukuba maso , dore ngo na caguwa bayiciye ntacyo mwabivuzeho , nakataraza kazaza
Kanda hano umusubize

Mwizerwa,devide, - 20/09/2016 saa 09:42

Aha!!!Nugusenga,ndabona,imeruka,yageze,ubuse,hariyindi,dutegereje,aha!!
Kanda hano umusubize

rwema - 17/09/2016 saa 16:24

Ndumva iterambere rikataje mubindi bihugu !!! iterambere ryemerera umuntu kwiyahura !!? banyarwanda banyarwanda kazi ni ukumva neza mwazumva iryo terambere rigiye kugera murwanda mukabyamaganirakure doreko narwo ruriruka cyane mwiterambere ni ukuba maso , dore ngo na caguwa bayiciye ntacyo mwabivuzeho , nakataraza kazaza
Kanda hano umusubize

GAHAMANYI Joseph - 17/09/2016 saa 15:09

Hali ikibazo abantu benshi bibaza.Ese abantu biyahura bazazuka ku munsi wa nyuma? Iki kibazo,dukwiye kukirekera imana.Kuko bamwe biyahura kubera ko bafite indwara idashobora gukira.Hakaba n'abandi biyahura kibera ibibazo bindi cyangwa kwiheba. Hakaba abiyahura kubera indwara ibabaza cyane kandi badashobora gukira.Nta hantu na hamwe muli Bible handitse ko kwiyahura ari icyaha.Nukwiyambura ubuzima,ariko ikibazo nuko nubundi wagombaga gupfa nta kabuza.Reka iki kibazo tugiharire imana.
Kanda hano umusubize

- 17/09/2016 saa 14:51

Nakumiro pe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X