Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ngoma wigeze kuba Visi Perezida wa RDC yitabye Imana

Arthur Z’ahidi Ngoma, wigeze kuba Visi Perezida ushinzwe umuco muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana azize uburwayi.

Ngoma wari ufite imyaka 69 yaguye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yari yajyanywe kuvurirwa.

Yabaye Visi perezida muri Guverinoma y’Inzibacyuho hagati y’umwaka wa 2003-2007.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Azarias Ruberwa nawe wigeze kuba Visi Perezida muri leta y’inzibacyuho ya RDC.

Radio Okapi ivuga ko ku wa Mbere aribwo Ngoma yajyanywe kwa muganga igitaraganya kubera ikibazo cy’umutima.

Apfuye mu gihe yari umwe mu bafite uruhare mu biganiro bya politiki bigamije kugarura amahoro muri RDC.

Ngoma wavutse ku itariki ya 18 Nzeri 1947 yakoze ibikorwa bitandukanye muri Politiki ya RDC ndetse yigeze gukatirwa igihano cy’urupfu na Perezida Laurent-Désiré Kabila, ariko gikurwaho biturutse ku busabe bw’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Kuva mu 1978-1998 yabaye Umukozi mu ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cuma - 8/10/2016 saa 22:28

munguabokeelohoyake
Kanda hano umusubize

Van der saal - 6/10/2016 saa 22:09

Imana imwakire
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X