Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nigeria:Perezida Buhari yatongaye n’umugore we imbere y’imbaga y’abantu

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari n’umugore we Aisha Buhari bahanganye ku karubanda, banamena n’amwe mu mabanga y’urugo.

Aisha yavuze ko atazashyigikira umugabo we mu matora azaba mu mwaka wa 2019 kubera imikorere mibi ya Guverinoma ayoboye.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore ashinja umugabo we kuba Guverinoma ayoboye yarigaruriwe n’agatsiko k’abantu bacye bakora ibyo bishakiye kandi ko abari muri Guverinoma ye na we atabazi, atazi n’imikorere yabo. Ibi akaba yabitangaje mu gihe umugabo we ari mu Budage.

Yagize ati “Perezida ntazi n’abantu 45 muri 50 bahawe imyanya, nanjye simbazi kandi ndi umugore we tumaranye imyaka 27 yose.”

Uyu mugore akomeza avuga ko atumva ukuntu umugabo we yananiwe gushyira muri Guverinoma abayobozi bashoboye, akemera ko agatsiko k’abantu bacye bamushyigikiye mu matora, bashyira mu myanya bene wabo batagendeye ku bushobozi bafite.

Agaragaza kandi ko ubukungu bwa Nigeria bwazahajwe n’imiyoborere mibi y’umugabo we, dore ko n’ubukungu bwamanutse cyane ugereranyije no mu myaka 10 ishize.

Avuga kandi ko atumva ukuntu yananiwe gushyira mu myanya abayobozi bashoboye kandi bateza imbere igihugu.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari uri mu ruzinduko mu Budage, yatangajwe n’ibyo umugore we yavuze.

Yagize ati “Sinzi ishyaka rya Politiki umugore wanjye abarizwamo, gusa ni uwo mu gikoni cyanjye, mu buriri no mu kindi cyumba.”

Buhari akimara gutangaza ibi, abatari bacye batangiye kumunenga ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ibyo yavuze atari ku mugorewe gusa, ahubwo bigaragaza imyumvire afite ku mumaro w’umugore muri sosiyete.

Mu minsi ishize, Aisha Buhari yabujijwe gukora ibikorwa byo guteza imbere abagore no gufasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Boko Haram mu gace akomokamo k’Amajyaruguru y’Uburasirazuba.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bahati - 21/10/2016 saa 16:38

Murankuyepe Ntahobyemewekoumugore Avugamubagabo Nibaharico Akeneye Akibarize Umugabowemurugo Asikigawe Rekababasebye Mwarabimitsengo Nuburinganireda Njeuwanje Azambona
Kanda hano umusubize

mwerasilas - 21/10/2016 saa 21:18

uwomugore ntanderoafise mubantunyene!
Kanda hano umusubize

Anne - 18/10/2016 saa 16:10

Oh la la!!quelle femme! Danger de mort aragaciye weee gusa ikigaragara ni uko umugabo atumva na busa ibyo umugore we amubwira ariko madame natuze igihe son mari azamusaba ubufasha azabone kubikora. Cg kuba first lady Hari icyo bihindura ku miterere ya madamu uretse ko buri wese aba afite kamere ye.umugore mwiza arangwa no gucisha make Kandi a karespecta son mari
Kanda hano umusubize

Raymond - 18/10/2016 saa 11:09

mbega umugore, mbese kukarubanda niho yagombaga kubivugira? uriya mugore arashaka guteza akaduruvayo mu gihugu, buriya hari agatsiko k'abantu bamuca mu magitiya babyihishe inyuma. none se ko umugabo we babana, yabimugaragarije akamwereka uko abyumva? gusebya umugabo bene kariya kageni kweri, natange kandidature nawe bamutore areke kwigira inshinzi, niho bahera basuzuguza abagabo babo, opposition yamwotsa igitutu bagasigara baririra mu myotsi. mumureke ntazi ibyo arimo kandi intarabona y'ikimasa irigata mu bugi bw'intorezo. Singira ngo Perezida aba afite ububasha bwo gushyiraho guverinoma ntawe agishije inama cg akaba ariwe umenya abajyaname be? Uyu mugore ni gatumwa, yandagaje umugabo we n'igihugu cye muri rusange.
Kanda hano umusubize

Tuyisenge seraphine - 18/10/2016 saa 06:28

acgore kbs nidanje
Kanda hano umusubize

Ndayishimye Francois - 16/10/2016 saa 15:48

Burya Kuvuga Ukukuri Ninjyenzi, Ntidukwiye Kubona Ibintu Bipfa Ngoduceceke Uyu Mugore Arasobanutse Peee!!!
Kanda hano umusubize

Fidele - 17/10/2016 saa 06:02

Nuko ashobora kuzabizira.umuntu wemeza ko umugore we ari uwo mu gikoni se no mu kindi cyumba urumva bidakomeye?
Kanda hano umusubize

Titi - 16/10/2016 saa 10:37

Uyu mugore nta kigenda ahubwo uyu niwe perezida nonese uwo mugore haricyo ashinzwe muri leta? Kuki yumvako agomba kumenya abakorera leta? Buriya yashatse kwirukanisha bamwe umugabo amuberibamba...Abagore we.....
Kanda hano umusubize

katsa - 17/10/2016 saa 12:20

uvuze ukuri kbs.Burya abagore bakunda kwigarurira burikimwe no gushaka gu controla burumwe kdi abagore banakunda no kwivanga kdi iyo baramutse binjiye muri politike bitwaje abagabo babo biragira ibintu bizabye urugero natanga tutagiye kure mu Rwanda umugore wa Habyarimana yazambije burikimwe urundi rugero mu coat d'ivort Bgabo yashutswe nu mugore we umugabo akomeza gutsimbarara murebe ibyamubayeho iBurundi se ho bimeze gute Madame Nkurunziza ngo ajya amuhanurira,gusa kumusubiza kuriya ni reaction nawe wagira kuko mbere yari kubanza kumenya ibyo mukikoni kurenza kumvako arumunyapolitike ntanaho azwi muri politike.ahubwo icyo mbona nuko ashaka kwimenyenekanisha gusa ubundi numuswa gusa.ese ubwo akunze umugabo we! ko ashaka kumubirindura arko ntacyo yangeraho nu munwawe.gusa icyo navuga suko abagore batakora politike oyaa bayikora arko atari ukuza uhubagurika kuriya ugaragaza ibitagenda kdi ubwawe arinyungu ze ashyize imbere kurenza iz'igihungu ninde utazi Nigeria aho igeze naho ivuye igihungu abasirikare aho kujya kurugamba bigurishirizaga intwaro arko ubu yarabirwanyije kdi naruswa zimaze kugabanyuka uyu we ngoooooo
Kanda hano umusubize

Mimi - 21/10/2016 saa 15:11

Nawe ntaho mutaniye ufite amagambo menshi
Kanda hano umusubize

Tuyisenge seraphine - 18/10/2016 saa 06:24

uvuze ukuri kbs ngewe sinumva ukuntu umugore yatanga umugabowe ahubwo wasanga umugore yarashakagako umugabo agendera kumategeko ye ashiraho ntabayobozi ashaka umugabo yakwanga akamugwanya
Kanda hano umusubize

Ukuri - 16/10/2016 saa 09:38

Ariko njye muransetsa. Ahubwo ndi Buhari nataha nkamucapaa induru zikavuga.. ko hatowe président umugore yigeze atorerwa kumwungiriza? Ubwo bubasha bwo gushyanuka aba abuhawe nande ko araho abagore bahera agasuzuguro.. sha natinda gutaha ubundi nkakwereka uko intama zambarwa.. uwo murengwe ukagushiramo.
Kanda hano umusubize

sinamenye - 15/10/2016 saa 22:15

hahahaaaaa nge narumiwe ntabyera ngo de ntimunyumve nabi ariko nge njya numva ni iwacu hari igihe bicika muzehe wacu na madame bigacika bikayoba abanyamakuru bakabavuga ibigwi nabo nkumirwa niba mbeshye nihagirw untera ibuye
Kanda hano umusubize

Eazone - 15/10/2016 saa 21:02

Reka abagore bajye babatsibura !!! Nibo babimitse
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 15/10/2016 saa 15:58

He.BUHARI.,ndakwemeye, ubundi,umugore,nuwomugikoni,nokumeny'abakozi,bomurugo.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 15/10/2016 saa 13:49

Uyu mu President ateyukwe ntago ameze nkandi! Abandi barashinyiriza kandi bashira none we aratongana kuka Rubanda???umusirikare warindaga Clinton yavuzeko Hirally yajyaga akubita umugabowe!!!
Kanda hano umusubize

Ndikumagenge idi - 15/10/2016 saa 22:54

Cette femme lui a fait du mal,au lieu de lui dire cela a la maison,elle le lui a dit al'assemblee,ce qui est necessaire est de lui demander le pardon.Merci!
Kanda hano umusubize

ismael - 16/10/2016 saa 08:36

uyu muvandiwe ntakajye yakora ibivugwa byose nkukuri, ikibazo cya Hillary na Clinton, ikindi reka dushimire bamwe mu ba perezida bihaganira ingo zabo kuko ntibyoroshye kuyobora ufite umugore urugo rutameze neza tubasabire
Kanda hano umusubize

John - 18/10/2016 saa 10:49

ariiko ni byiza no kumva inama z,uwo mubana, kuko rwose hari byinshi batwungura, yemwe no mu miyoborere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X