Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifungiye abagabo batatu kuri Sitasiyo ya Kayonza nyuma yo kubafatana inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri.

Rugema Fred, Rutikanga James na Mutaganda Celestin ni bo bakekwaho kuziba mu rwuri ruherereye mu murenge wa Karangazi, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gahini, ho mu karere ka Kayonza mu gitondo cyo ku itariki 15 Nzeri.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:"Bazishyiriye umwe mu baguzi b’inka utuye mu murenge wa Gahini. Yagize amakenga y’uko bashobora kuba bazibye, maze amenyesha Polisi imuri hafi izo mpungenge, hanyuma bamaze gufatwa bemera ko bazibye."

IP Kayigi agira ati:"Gushaka gukira biciye mu nzira zinyuranije n’amategeko biri mu bitera bamwe kwiba. Abantu bakwiriye kureka gutega amaramuko n’imibereho ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko, ahubwo bagashaka ibyo bakora bibateza imbere byemewe."

Yavuze ko izo nka zashyikirijwe nyirazo washimye abagize uruhare mu ifatwa ryazo, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba nta bandi bagize uruhare muri ubwo bujura.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati:"Gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe ni bumwe mu buryo bwo kurwanya ibyaha. Bituma kandi hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora."

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yafashe ingamba zo kurushaho kurwanya ibikorwa by’ubujura bw’amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko na none yibutsa ko uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibyaha rukenewe.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

filippi - 19/09/2016 saa 20:00

Bakwiye guhanwa
Kanda hano umusubize

Peter uwiragiye - 19/09/2016 saa 16:28

Abo mubahane kuko ubujura bw'inka burakabije
Kanda hano umusubize

Ndisenga Ismail - 19/09/2016 saa 17:20

Abobantu Bagomba Guhanwa Byintangarugero Kugirango Nabandi Bitekerezaga Babyibagirwe
Kanda hano umusubize

nkurunziz steven - 19/09/2016 saa 15:28

iyi leta ntibarayisobanukirwa mubagorore kbx knd mbonereho abagiz'uruhare mwifatwa ryabo .
Kanda hano umusubize

dusingizimana jadamaseni - 18/09/2016 saa 16:50

NI DUSINGIZIMANA MUBAHANTE MWIVUYENYUMA
Kanda hano umusubize

Nimanweri.Nyagatare - 22/09/2016 saa 06:58

Yawemubahane.Kukobarakabije.Murakoze.
Kanda hano umusubize

Bizimana - 18/09/2016 saa 02:53

kuki mubihisha isura ibyobizongw
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X